RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rufatanyije na Polisi berekanye agatsiko k’abiyise Abameni bagera kuri 45 bamaze kwiba asaga miliyoni 420 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aba babajura bakoreshaga amayeri ashukana bakiba abantu kuri Mobile Money aho bakoreraga mu turere dutandukanye tw’igihugu bumwe mu buryo bakoreshaga harimo kohereza ubutumwa bugufi abantu babasaba kohereza amafaranga kuri numero runaka cyangwa bikarangira bahinduye umubare w’Ibanga,kubasaba gukanda imibare runaka cg kubasaba gukanda imimabre runaka bikarangira bahinduye imibare y’ibanga amafaranga bakayatwara.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangwa B Thierry yasabye abanyarwanda kugira amakenga igihe babonye ubutumwa cg guhamagarwa kuri telephone basabwa kohereza amafaranga cg kugira ibindi bakora bidasobanutse.
Dr Murangira yagize ati:”nihagira umuntu utazi uguhamagara agusaba gukanda imibare runaka kuri telephone yawe wibikora.”
Yakomeje aburira abishora mu bujura nk’bu ko hamwe n’izindi nzego bafatanyije batazahwema kubakurikirana kugira ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.
Ubuyobozi bwa RURA burasaba abakoresha telephone kwirinda gutizanya SIM Card kuko hari ibyaha bishobora gukorerwaho.
Gahungu Charles ushinzwe kugenzura serivisi z’Ikoranabuhanga muri RURA yavuze ko gutiza SIM Card yawe ari ikibazo gikomeye kuko ishobora gukorerwaho ibyaha biri n’ubujura.
Aba bajura berekanwa bafungiye kuri sitasiyo zitandukaye mu gihe dosiye yabo igikorwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show