Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende
Minisiteri ishinzwe ubuzima no kurwanya Virusi itera SIDA mu Burundi yatangaje ko kugeza ku wa Kane tariki ya 22 Kanama muri iki gihugu hari hamaze kugaragara abantu 171 banduye icyorezo cy'ubushita bw'inkende.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Polycarpe Ndayikeza, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa ati “Muri rusange handuye abantu 171, 137 muri bo baracyarwaye. Nta muntu Ubushita bw’Inkende burica mu Burundi.”
Icyorezo cy'ubushita bw'inkende cyageze mu Burundi muri Nyakanga 2024, ku nshuro ya mbere gifata abantu batatu, tariki ya 18 Kanama iyi Minisiteri yatangaje ko abari bamaze kwandura bageze mu 153.
Umwe mu bakozi bo muri iyi Minisiteri yasobanuye ko ubwoko bw’iki cyorezo ari ’Clade 1b’ bwugarije abatuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ntara zirimo Kivu y’Amajyepfo ihana imbibi n’u Burundi.
Mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, iki cyorezo cyiganje muri RDC, aho abarenga 18.000 bamaze kwandura, abandi barenga 540 bakaba bari bamaze gupfa kugeza tariki ya 19 Kanama nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Dr Roger Kamba.
Mu Rwanda hamaze kuboneka bane banduye iki cyorezo hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, babiri muri bo bakaba barakize. Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 16 Kanama yatangaje ko nta n’umwe wapfuye.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yemeza ko abamaze kwandura iki cyorezo muri iki gihugu ari batatu barimo umwe wabonetse ku kibuga cy’indege cya Entebbe kuri uyu wa 22 Kanama 2024.
Muri Kenya, inzego zaho zishinzwe ubuzima tariki ya 13 Kanama zikanze ko abantu 13 bashobora kuba baranduye iki cyorezo, gusa nyuma y’isuzuma, zemeje ko umuntu umwe ari we wanduye.
Iyi ndwara ifite ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, ibiheri byinshi, kuribwa umutwe, umugongo n’imikaya, ikandurira mu gukoranaho n’ufite ibimenyetso byayo, mu mibonano mpuzabitsina ndetse no mu gusomana n’uyirwaye.
Uburyo bwo kuyirinda burimo gukaraba intoki hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa umuti wica udukoko, kwirinda gukora ku muntu ufite ibimenyetso byayo no kumenyesha abashinzwe ubuvuzi mu gihe wakeka ko umuntu ayirwaye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show