English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RURA yashizeho amabwiriza agamije gukumira abatekamutwe n'abatubuzi

Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA), rwashyize ahagaragara amabwiriza agamije gukumira ubujura n'ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga by'umwihariko ibikorwa hakoreshejwe telefone.

RURA yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 21 Kanama 2024, nyuma yuko muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubutekamutwe kandi bikagaragara ko hari benshi biri kugiraho ingaruka.

Kubera iyo mpamvu RURA yatangaje ko hari bimwe mu byo abakoresha telefone basabwe kwitondera bikabafasha kwirinda ababatekera imitwe ndetse n'andi makosa agize ibyaha by'Ikoranabuhanga.

RURA  yahise itangaza ko simukadi cyangwa se "SIM swap" bizajya bikorerwa gusa mu nyubako zagenwe n'ibigo by'itumanaho.ahandi byakorerwa nko ku mihanda na za kiyosike harabujijwe.

Mu gihe simukadi izajya igaragara mu bikorwa byerekeranye n'ubujura , n'ibindi byaha izajya ihita ivanwa ku murongo icyarimwe n'izindi simukadi zibaruye ku ndangamuntu ya nyirayo.

RURA ikomeza yibutsa Abanyarwanda ko hateganijwe ibihano ku mukozi cyangwa uhagarariye ikigo cy'itumanaho "agent" ugaragaweho n'ibikorwa by'ubujura hamwe n'ibindi byaha byose bikorerwa kuri telefone.

Uru rwego Ngenzuramikorere kandi rwaboneyeho kumenyesha ko bitemewe kohereza ubutumwa bugufi ku bantu benshi ibizwi nka ’bulk sms’. Ibigo by’itumanaho n’ababifitiye ibyangombwa bitangwa n’uru rwego ni bo bonyine bemerewe gutanga iyi serivisi yo kohereza ubutumwa bugufi bugera ku bantu benshi icyarimwe.

Abaturarwanda bose kandi barasabwa gukora ubugenzuzi bwa simukadi zibabaruyeho, bityo bakaba bakwiyandukuzaho izo bashidikanyaho. Uburyo bikorwamo ni ugukanda *125# ubundi ugakurikiza amabwiriza.



Izindi nkuru wasoma

RURA yashizeho amabwiriza agamije gukumira abatekamutwe n'abatubuzi

Uruganda rw'Abashinwa rukora imyenda rwafashwe n'inkongi rurashya rurakongoka

BNR yashyizeho amabwiriza aho abantu ku giti cyabo n’ibigo baguriza amafaranga abaturage

NEC yahishuye ibanga ryayifashije mu kubarura amajwi mu buryo bwihuse

Nyagatare: Ese rurakenewe ? Green party yijeje abaturage uruganda rutunganya ibisheke



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-21 11:17:05 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RURA-yashizeho-amabwiriza-agamije-gukumira-abatekamutwe-nabatubuzi.php