English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports yakabukiye Muhazi United ibitego 2-1, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo ikipe ya Rayon Sports yacakiranye na Muhazi United, umukino warangiye Gikundiro itahanye amanota 3.

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports yataka izamu mu bujyo bukomeye cyane kugirango irebe ko yabona ibitego hakiri kare ndetse biza no gukunda ku munota wa 11, Niyonzima Olivier Sefu wari wagarutse atsindira iyi kipe ye igitego cya mbere, abakunzi ba Rayon Sports batangira kumwenyura.

Rayon Sports wabonaga irimo kurusha cyane ikipe ya Muhazi United, yakomeje kugenda yataka izamu rya Muhazi United, ku munota wa 24 Rayon Sports yaje kubona koroneri Muhire Kevin ayiteye, umupira usanga aho Sefu ahagaze ahita asekura umutwe mu izamu ari nako yandika igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego 2-0.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Muhazi United ifite imbaraga nyinshi wabonaga abatoza bababwiye ko batinyuka bakataka cyane ikipe ya Rayon Sports kugirango barebe ko bakishyura ibitego batsinzwe mu gice cya mbere.

Muhazi United hakiri kare cyane yaje kungukira mu mahirwe bari bahawe na ba myugariro ba Rayon Sports barimo Nsabimana Aimable na Yousou Diagne bakoze amakosa akomeye cyane, Muhazi United ihita ibona igitego cya mbere cyo kwishyura.

Ikipe zombi nyuma y’iki gitego cya Muhazi United, zahise zitangira gukinira hagati mu kibuga ubona ntayirema uburyo wavuga bukomeye cyane ndetse umukino urangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports kuri 1 cya Muhazi United.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona amanota 3 yahise igira amanota 29, naho Muhazi United yo yagumye ku manota 10 yari ifite mbere y’umukino.



Izindi nkuru wasoma

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Ese birashoboka ko Mukura vs ya nyeganyeza Rayon Sports iri gunstinda amajya n’amaza?

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-05 10:34:39 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yakabukiye-Muhazi-United-ibitego-21-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona.php