English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports yihanije Vision FC iyitsinda ibitego 3-0 ikomeza kwicara ku ntebe isumba izindi.

Nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, Rayon Sports yujuje imikino 8 idatsindwa kandi itinjizwa igitego, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona.

Ni umukino wa baye kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium. Rayon Sports yaje muri uyu mukino, yari yakoze impinduka yakoze muri 11 baherukaga gukina na Gorilla FC, havamo Emmanuel uzwi nka Kabange, asimburwa na Diagne wari umaze iminsi arwaye.

Ibitego bya rutahizamu Fall Ngagne ndetse na Iraguha Hadji nibyo bihaye itsinzi Rayon Sports yujuje imikino umunani yikurikiranya idatsindwa mbere y’uko izacakirana na Muhazi FC kuri uyu wa Gatatu ndetse n’umukino izahuramo na APR FC tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Mbere y’uyu mukino, hari havuzwe byinshi cyane ku ikipe ya Vision FC, yavugaga ko nubwo batagize intangiriro nziza z’umwaka, ariko bagomba gukura amanota atatu ku ikipe ya Rayon Sports itaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.

Uko umukino wagenze.

Byasabye iminota 25 kugira ngo rutahizamu Fall Ngagne afungure amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports, ku mupira yari ahawe na Iraguha Hadji.

Aba-Rayons baje muri Kigali Péle Stadium, bahise bahagurukira rimwe bakoma amashyi y’Ama-Rayons bashimira uyu munya-Sénégal.

Rayon Sports iri muri buki, yakomeje gusatira cyane ishaka ibindi bitego birenze kimwe ndetse biza kuyikundira mu minota ya nyuma isoza igice cya mbere.

Ku munota wa 45+2, Iraguha Hadji yongeye guhagurutsa Aba-Rayons ubwo yabatsindiraga igitego cya kabiri ku ruhande rw’iyi kipe ikomoka inyanza.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego 2-0 kandi itanga ibimenyetso byo gutsinda ibindi birenze bibiri.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ikipe ya Vision FC, aho Stephen Mbonyi yasohotse mu kibuga maze aha umwanya Rurangwa Mosi, usibye izo mpinduka, igice cya kabiri cyaranzwe n’intangiriro zidashamaje ku mpande zombi gusa ukabona ko ikipe ya Vision FC ishaka uburyo nibura yaba yishyuye igitego 1.

Ku munota wa 67, ikipe ya Rayon sports yakoze impinduka ikuramo Kanamugire Roger na Aziz Bassane maze hinjira Adama Bagayogo na Niyonzima Ollivier Seif.

Vision FC nayo yahise ikora impinduka ikuramo Kwizera Pierrot wanakiniye Rayon Sorts asohokana na Ibrahim Nshimiyimana basimburwa na Yves Rwakazayire na Ndikumana Faustin.

Rayon Sports yongeye kunyeganyeza inshundura ku gitego cyatsinzwe na Fall Ngagne, ku munota wa 76 w’umukino ku mupira yari ahawe na Adama Bagayogo ahita yuzuza n’ibitego 6 mu mikino 6 amaze gukinira Rayon Sports.

Ku munota wa 80, ikipe ya Vision FC yongeye gukora impinduka, maze ikuramo Omar Nizeyimana asimburwa na Radjab Mbajineza gusa ntibyagira icyo bitanga kuko n’ubundi umukino warangiye ari ibitego 3 bya Rayon Sports ku busa bwa Vision FC.

Adama Bagayoko wagiye mu kibuga asimbuye, yashoboraga gutsinda igitego cya kane ku munota wa 89 ariko umupira yari atereye kure, ufata umutambiko.

Nyuma yo gutsinda Vision FC, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 aho ikurikiwe na As Kigali igomba kwisobanura na APR FC kuri iki cyumweru. Vision FC yagumye ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota umunani.



Izindi nkuru wasoma

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Ese birashoboka ko Mukura vs ya nyeganyeza Rayon Sports iri gunstinda amajya n’amaza?

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-01 09:53:18 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yihanije-Vision-FC-iyitsinda-ibitego-30-ikomeza-kwicara-ku-ntebe-isumba-izindi.php