English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Abatazi gukoresha  EBM  bari kwisanga mu gihombo gikabije.

Bamwe mu bacururiza mu Karere ka Rubavu bari gutaka  igihombo gikabije, bavuga ko baterwa no kutamenya gukoresha  System itanga Facture ya EBM bikabaviramo gucibwa amande  n detse bikanabateza n’igihombo gikabije.


Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyo kibasaba kubanza kumva neza akamaro ko gutanga inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga EBM, kuko bizabasunikira ku kugira umuhate wo kuyiga bakayimenya.

Hari abacuruzi bavuga ko baciwe amande inshuro zirenze imwe bitewe no kudatanga inyemezabuguzi y’ikoranabuhanga ya EBM.

Bagaragaza ko igitera kudatanga iyo nyemezabuguzi, ku isonga harimo kutamenya imikoreshereze ya sisitemu itanga EBM.

Ariko kandi nubwo bafite izo mbogamizi, basaba guhugurwa byimbitse ku mikoreshereze ya sisitemu yifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi ya EBM kuko batifuza guhora bahombywa n’amande bacibwa kandi ngo bifuza gukora ibikurikije amategeko kuko binari mu nyungu rusange.

Umuyobozi wungirije ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin agira inama abacuruzi yo gushaka uburyo bwo kwiga imikoreshereze ya System yifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi ya EBM, ndetse akabasaba no kubanza kugira imyumvire ku nyungu ziri mu gutanga Facture y’ikoranabuhanga ya EBM.

Itegeko riteganya ko umucuruzi wese wanditswe ku musoro wa TVA, iyo adatanze inyemezabuguzi ya EBM acibwa amande yikubye inshuro 10 by'umusoro wa TVA yari anyereje, byaba inshuro ya 2 iki gihano kigakubwa inshuro 20.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-25 18:05:34 CAT
Yasuwe: 158


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Abatazi-gukoresha--EBM--bari-kwisanga-mu-gihombo-gikabije.php