English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Ahabereye igitaramo cya mbere mu Rwanda muri COVID-19  cya Patient Bizimana na Aline Gahongayire hafunzwe

 

Mu karere ka Rubavu ahantu habereye igitaramo cya mbere mu Rwanda muri ibi bihe bya COVID-19 kigahuza imbaraga cyane ko cyari cyatumiwemo abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nka Aline Gahongayire na Bizimana Patient hafunzwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko bwafunze kandi bugaca amande ahitwa The Joshmich Paradise Village mu Murenge wa Rugerero nyuma yuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bagategura igitaramo cya Pasika cyitabiriwe n’abahanzi basanzwe bakurura abantu benshi.

Ni igitaramo cyabaye ku Cyumweru, tariki 4 Mata 2021, Umunsi wa Pasika kikaba cyarateguwe mu rwego rwo gufungura ku mugaragaro The Joshmich Paradise Village.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yavuze ko iki gitaramo avuga ko abagiteguye bari bagerageje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ameza yari yicaweho n’abantu bane, icyakora ubwo abahanzi batangiraga kuririmba abaturage barahagurutse barabyina karahava iby’amabwiriza bishyirwa ku ruhande.

Ati "Ni igitaramo nitabiriye, buri meza yari yicayeho abantu bane, amabwiriza yari yubahirijwe usibye umuhanzi Patient Bizimana atangiye kuririmba kuko abantu bahagurutse bakabyina.’’

Nyuma y’uko iki gitaramo kibaye abaturage benshi bacitse ururondogoro abenshi bibaza ubudahangarwa ubuyobozi bwa Joshmich Paradise bufite kuburyo butegura igitaramo kikamara amasaha arenga 4 nta nzego z’umutekano zihageze kandi bimaze igihe bizwi ko kiri gutegurwa.

Uwitwa Ruterana Fred usanzwe ari n’umunyamakuru akaba amenyerewe mu gitegura ibitaramo nawe hagiye ku rukuta rwe rwa Twitter abaza inzego zose bireba niba hari umwanzuro wemerera ibitaramo guterana ngo nawe na bagenzi be batangire kugira ibyo bategura gusa ntiyasubizwe n’abo bireba barimo Polisi y’igihugu,Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,aganira n’Igihe yavuze ko bari babujije abateguye iki gitaramo ariko bakanga bakabikora.

Ati "Twari twavuganye, twemeranyije ko bitagomba kuba ariko nimugoroba twaje kumva ngo cyabaye. Uwagikoresheje yafatiwe ibihano yaba ari ugufungirwa, gucibwa amande n’ibindi byose.”

Uyu muyobozi yavuze ko bidakwiye ko hari umuntu warenga ku mabwiriza yahawe, agakora ibihabanye nayo.

Ati “Birababaje kubona abantu bagirwa inama, bakabuzwa ibyo batekerezaga, bakanabeshya ko babisubitse ariko nyuma yabyo bakabikora.’’

Yasoje yibutsa abantu ko mu byo bakora byose nta nyungu iruta ubuzima bw’abaturage, abasaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati "Turongera kwibutsa abantu ko mu nyungu zose baba bafite ntayiruta ubuzima bw’abaturage. Buri wese mu byo akoramo agomba kubahiriza ingamba tugaha agaciro ubuzima bw’abaturage!’’

The Joshmich Paradise Village iri i Rubavu yafunzwe mu gihe cy’ukwezi idakora ndetse yanaciwe amande y’ibihumbi 100 Frw.

Kubera ibikorwa by’ubukerarugendo bikunze kubera mu Karere ka Rubavu, abaturage bagiye bisanga bakoze ibitaramo birimo nka Karaoke, igisope n’ibindi byarengaga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-04-06 17:37:01 CAT
Yasuwe: 649


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Ahabereye-igitaramo-cya-mbere-mu-Rwanda-muri-COVID19--cya-Patient-Bizimana-na-Aline-Gahongayire-hafunzwe.php