English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Inzego zahagurukiye ibibazo bikomeje guhonyora urujya n'uruza mu mipaka ya CPGL.

Binyuze muri Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Diyosezi Gatulika ya Nyundo ku nkunga ya La Bonevolenjia abayobozi mu nzego zitandukanye zigize inama  y'umutekano itaguye mu karere ka Rubavu bahagurukiye ibibazo bikibangamira urujya n'uruza mu mipaka y'Ibihugu by'Ibiyaga Bigari(CPGL).

Izi nzego zivuga ko izi mbogamizi zigera cyane ku bakora ubucuruzi bucirirtse bwambukiranya umupaka aho bagorwa n’amategeko atubahirizwa amwe ashyirwaho n'abacuruzi b’ingenzi babo nta wabatumye andi agashyirwaho na Leta mu nyungu zitari rusange kandi hari ibyo ibihugu bigize CPGL byumvikanye.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Diyosezi Gatulika ya Nyundo bwemeza ko Amakimbirane, kutubahiriza ibyumvikanyweho (amabwiriza agenga ubucuruzi n'urujya n'uruza) n’umutekano wa Politiki hagati y’ibihugu  ari bimwe mu bibangamiye abaturage ari nayo mpamvu bahagurukiye gukomeza gukora ubuvugizi ngo abakora ubucuruzi buciriritse barusheho gukora nta nkomyi.

Padiri Rutakisha Jean Paul,Perezida wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi ya Nyundo (CDJP/Nyundo) aganira n'itangazamakuru yavuze  ko nyuma yo kubona urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu karere k’ibiyaga bigari bibangamiwe n’imihindagurike n’amategeko bahisemo guhaguruka nabo bagakora ubuvugizi bafatanyije na La benevolencia isanzwe Iharanira amahoro mu Biyaga Bigari.

Ati “Urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu byabo twasanze bibangamiwe cyane n'imyanzuro ifatwa na buri wese ubishaka urugero muri DRC barabyuka ngo turafunga umupaka ,GUHERA iyi saha nta wemerewe kwambuka cg ngo yambutse ibicuruzwa, ugasanga abacuruzi barashyiriraho amabwiriza mu buryo butunguranye, ugasanga amabwiriza yasinyweho n'ibihugu byose arahinduka bya bihugu bitongeye kwicarana.

Si ubwa mbere tubikozeho ubuvugizi kuko ni uguhozaho, kuko usanga izi mpinduka za hato na hato zituma urujya n'uruza rubangamirwa cyane, wareba ugasanga ubwunvikane bwa CPGL ntibwubahirizwa."

Padiri Rutakisha avuga ko bazaganira n'abapadiri b’ingenzi babo muri DRC ngo nabo bashyireho akabo mu kuzamura ubuvugizi

King Ngoma, Umukozi w’umuryango uharanira Amahoro mu Biyaga Bigari La benevolencia avuga ko bahuye ngo bageze ku buyobozi bumwe mu bibazo bagejejweho n'abaturage, abacuruzi bambukiranya umupaka bibangamiye urujya n'uruza ngo bareba icyo babikoraho ku ruhande rw'u Rwanda.

Ati ‘’Ubushyamirane bwa politiki iyo bubayeho usanga abaturage babigendeyemo, biraba ugasanga bimwe mu bihugu bishyizeho ingamba zikakaye byirengagije ingaruka zizagira ku buhahirane bugize ubuzima bw’abaturage. Ugasanga bihabanye n'ibyemejwe mu mabwiriza agenda ibihugu byo mu karere.’’

Akomeza agira ati ‘’Urareba DRC umupaka ufungwa saa cyenda, U Burundi ntabwo ukora neza aho usanga bimwe bifunga imipaka aho bifuza ko ibi byose byakoroshywa kandi ko bazakomeza kubikorera ubuvugizi, tugiye kuganira n'impande zose dukoreramo ubuvugizi burakomeje."

Mulindwa Prosper meya w'akarere ka Rubavu avuga ko bakomeje gukorana ngo urujya n'uruza rukorwe kandi rworoheye buri wese ari nako bakemura ibibazo bitandukanye bikigaragara mu bucuruzi.

Ati ‘’Twe dufite ubushake kandi turashaka ko hakorwa ubucuruzi n'urujya n'uruza bidaheza, twanabyutse dukemura ikibazo cya bamwe mu bacuruzi b'abanyarwanda bigize abakongomani ngo bihangire isoko baheze abandi, byari byahereye mu bucuruzi bw'inyanya, inkoko bikomeje kugera mu bundi bucuruzi icyo twifuza nuko buri wese yoroherwa nta guheza, kandi dufatanyije tuzabigeraho."

Ibi biganiro bihuza Inzego birakomeza Aho bigomba kubera na Rusizi,hazabaho umwanya wo kubigeza ku rwego rw'intara  nyuma ibibazo bibangamiye urujya n'uruza bikagezwe mu nteko ku rwego rw'igihigu kugira ngo nabo ku rwego rwabo bazabifatemo imyanzuro.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Koreya y'Epfo: Urukiko rwemeje ko Perezida Yoon Suk-yeol atabwa muri yombi agahatwa ibibazo.

Rubavu: Koperative ebyiri zahembwe miliyoni 5.6 zisabwa kwiteza imbere.

DRC: Perezida Tshisekedi yavuguruye inzego za gisirikare.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-05 11:30:15 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Inzego-zahagurukiye-ibibazo-bikomeje-guhonyora-urujya-nuruza-mu-mipaka-ya-CPGL-1.php