English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Koperative ebyiri zahembwe miliyoni 5.6 zisabwa kwiteza imbere.

Mu karere ka Rubavu, binyuze mu mushinga Mupaka Shamba Letu, uterwa Inkunga na Alert International ifatanyije na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda bahembye Kopetative ebyiri zikora ubucuruzi bwambukiranya umupaka asaga miliyoni eshanu n'ibihumbi magana atandatu.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Ukuboza 2024, aho hahembwe Koperative Kotiheza na  Koperative ikora ubucuruzi n'ubworozi bw'amafi muri Kareremba mu kiyaga cya Kivu mu murenge wa Nyamyumba.

Babonampoze Musa uyobora Kotiheza na bagenzi be bakorana imirimo itandukanye ijyanye n’uburobyi bishimiye iki gihembo bahawe kuko kigiye kubafasha kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi.

Yagize ati ‘’Turashima Umushinga Mupaka Shamba Letu ufasha abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka kuba barashyizeho amarushanwa tugahuganwa ndetse tugatsinda, ntabwo byari byoroshye ariko twatsinze.

Baduhaye miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana inane tugiye kubyifashisha mu kugera ku mushinga twagaragaje wo kugura aka moto ka Rifan ko kwifashisha dukemura imbogamizi yo kugeza ibicuruzwa ku isoko, ni urwego tugiye gutera rwo kwishimira."

Niyigena Goudance Perezidante wa Koperative Koabu ukora ubworozi n'ubucuruzi bwambukiranya umupaka ashima ko nyuma yo kuva mu bucuruzi buciriritse bashinze Koperative bigatuma baguka muri byose.

Ati ‘’Twasanze dufite ikibazo kijyanye no kubona umusaruro uhagije, twahisemo korora amafi binyuze muri Kareremba.

Dufite intego yo kugera muri 2026 dufite Kareremba 30, ubu twari dufite izigera ku 8 ariko iki gihembo kiratugurira n’indi Kareremba kuburyo bigiye kudufasha kugera ku ntego yacu vuba, turashima abateguye aya marushanwa kuko bigiye kuduhindurira ubuzima."

Niyigena Goudance  yashimangiye inkunga (igihembo )babonye ko igiye kubasunika bakihuta mu iterambere.

Nyirangirabanzi Margarita umwe mu banyamuryango ba Kotiheza yemeza ko iyo amafaranga abonetse akemura ibibazo koperative yari ifite kuba bagiye kugira Rifani bigiye kubungura Bose.

Mujawimana Asinath visi Perezida wa Koperative Cotiheza ashishikariza buri wese kujya muri Koperative kuko harimo amahirwe menshi cyane ko uba ufite aho ubarizwa n’abagutera inkunga bakabona aho bakubariza.

Ati  ‘’Ndasaba buri wese kwibumbira muri Koperative kuko ni amahirwe hari byinshi bicika umuntu utari kumwe n'abandi wunguka umuryango, ikindi nugushatse akabona aho agusanga, turashima Umushinga Mupaka Shamba Letu kuko baduteje imbere."

Uyu mugore ashima urwego bagezeho babikesha kwibumbira hamwe n'ubuyobizi  Bwiza bw'igihugu.

Padiri Valens Niragire Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda ukurikirana uyu mushinga Mupaka Shamba Letu yashimye aya makoperative yahize andi anizeza ko ataratsinze nayo azakomeza kwitabwaho ariko abasaba gukora biteza imbere baharanira n'amahoro.

Ati ‘’Turashimira cyane Alert International yadufashije muri uyu mushinga, turasaba abatsinze kwiteza imbere n'imiryango yabo, ibyo tubaha ni igishoro kibunganira turabasaba gutera imbere ngo uko tubasanze ubu bahinduke bazamuke mu ntera batere imbere, turatekereza abagore cyane kuko uwubaka umutegarugori aba afasha igihugu na buri wese."

Ishimwe Pacific visi meya w'akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage  yashimye abatsinze kuko bakoze urugendo ruva mu bucuruzi butemewe bakaba bageze aho kwiteza imbere abasaba gukomeza gutera imbere baba kampani bakomeza gukura ndetse baba ba nkoreneza bandebereho.

Yasabye abafatanyabikorwa kugira uruhare mu gukemura imikorere mibi  ikomeje kugaragara mu micungire ya Koperative.

Ati ‘’Turabasaba kwiteza imbere mushyira mu bikorwa imishinga mwagaragaje mugiye gukora Niba Ari moto ya Rifani ntibe iya Perezida gusa cyangwa Komite ahubwo igirire akamaro abanyamuryango bose, turasaba ko kuva mu kiciro mwarimo mugera ku kisumbuyeho natwe tuzakomeza kubaba hafi."

Ubuyobozi bw'umushinga buvuga ko muri iyi gahunda bafashije Koperative 8 buri imwe ihabwa amafaranga miliyoni ebyiri na magana inane.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Abacuruzi ba Goma bahaye bagenzi babo ba Rubavu Ubunane bufite agaciro ka miliyoni 5Frw.

BDF yasabye abikorera kwiteza imbere babyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu n'ibyanya bikomye.

Rayon Sports yinjije akayabo ka Miliyoni 152 348 000 Frw mu mukino wayihuje na APR FC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-24 08:04:10 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Koperative-ebyiri-zahembwe-miliyoni-56-zisabwa-kwiteza-imbere.php