English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Kurongorera rimwe kw'impanga za Sebatware kwahuje abarenga ibihumbi 2000

Mu karere ka Rubavu habereye ubukwe bw'impanga  bw'umuryango wa Sebatware Ladislas  bwahuje abarenga ibihumbi bibiri bose bashagaye abasezeranye aribo Sebatware Gakuru na Sebatware Gato.

Ubu bukwe bw'akataraboneka muri uru Rwanda bwasize umugani kuko umugi wose wabwitabiriye aho n'abari mu kazi n'ubucuruzi basohotse begera imihanda ngo bihere ijisho kubera imbaraga zashizweho zazanye udushya twinshi.

Ubukwe bwabaye iminsi ibiri.

Ibirori byahuje umuryango wa Sebatware Ladislas wabyaye Gakuru na Gato bashatse mu miryango Murigande Bodoue wabyaye Murigande Fallone  n'umuryango wa RUTAYISIRE wabyaye Sitweniyo Gloriose warongowe na Gakuru Sebatware  

Gato Sebatware yashakanye na Murigande Fallone  ubukwe bwo gusaba no gukwa bwabaye kuwa taliki ya 14 Kamena 2024 Aho abatashye Gusaba no gukwa banyuzwe cyane.

Gusaba no gukwa Kwa Gakuru Sebatware na Sitwenayo  byabaye kuwa 15 Kamena 2024 bibera mu nzu mberabyombi ya Vision Jeunesse Nouvelle mu gitondo byari byiza cyane.

Nyuma to gusaba no gukwa Kwa Gakuru hakurikiyeho Gusezerana imbere y'Imana muri Zion Temple I Rubavu birangiye nkuko bisanzwe ni ukwifotoza.

Umuhango wo kwiyakira wabaye kuwa 15 Kamena 2024 mu busitani buri imbere ya Serena Hotel Rubavu,Centre Culturel witegeye ikiyaga cya Kivu Aho hahuriye imbaraga y'abarenga 2000 bose bakaba incuti z'umuryango wa Sebatware  Ladislas n'abamuhekeye babiri.

Ubukwe bwabaye ikimenya Bose kubera umubyeyi Sebatware wabyaye abagabo n'abakobwa bafite amazina akomeye mu bucuruzi bw'umugi wa Rubavu,Goma muri DRC no mu gihugu cy'u Rwanda muri rusange harimo Sebatware Zabayo ufite amakamyo akaba na Perezida wa Koperative y'Abatwazi mpuzamahanga b'amakamyo muri Rubavu.

Sebatware Dada ufite imodoka nyinshi zitwara abantu n'ibintu mu gihugu Aho utembereye mu gihugu azibona cyane ko ziriho ikirango Dada.

N'abandi bafite ibikorwa byinshi bitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu:Batatu bakekwaho kwinjiza magendu mu gihugu batawe muri yombi

DRC:Ubwato bwarohamye abarenga 100 baburirwa irengero

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas

DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)

OMS igiye gushyiraho komite idasazwe yiga ku cyorezo cyimaze guhitana abarenga 1100 (Mpox)



Author: Inkuru Yanditse na YVES Iyaremye Published: 2024-06-15 18:10:13 CAT
Yasuwe: 1603


Comments

By UwayezuAnselme on 2024-06-16 04:47:31
 Good

By UwayezuAnselme on 2024-06-16 04:47:12
 Good

By Ras Tosh on 2024-06-15 23:39:46
 byari sawa kbs

By Ras Tosh on 2024-06-15 23:39:34
 byari sawa kbs



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Kurongorera-rimwe-kwimpanga-za-Sebatware-kwahuje-abarenga-ibihumbi-2000.php