English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Ubwato bwarohamye abarenga 100 baburirwa irengero

Mu Ntara ya Mai-Ndombe mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo habereye impanuka y'ubwato abarenga 100 bararohama kugeza ubu bakaba bakomeje gushakishwa.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko ubu bwato bwari butwaye abarenga 300 ndetse ko imirambo ikomeje gushakishwa mu gihe abakomeretse bari kwitabwaho.

Guverineri w'intara ya Mai-Ndombe yavuze ko atewe agahinda n'iyo nkuru y'inshamugongo y'impanuka yabaye ku wa 19 Kanama, asezeranya ko hagiye gukorwa iperereza kuri iki kibazo hamenyekanye icyabiteye.

Ibindi binyamakuru byo muri iki gihugu byatangaje ko abantu bake gusa aribo babashije kurokoka iyo mpanuka ariko ko bigoye kumenya umubare nyawo w'abaguye muri iyo mpanuka.

Si ubwa mbere muri DRC haba impanuka igahitana umubare munini kuko muri Kamena uyu mwaka abantu 86 barimo abana 21 barapfuye nyuma yuko ubwato burohamye mu mugezi wa "Kwa" uherereye muri iyi Ntara ya Mai-Ndombe.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Ubwato bwarohamye abarenga 100 baburirwa irengero

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas

OMS igiye gushyiraho komite idasazwe yiga ku cyorezo cyimaze guhitana abarenga 1100 (Mpox)

Musanze:Yafatanywe Litiro 2000 by'inzoga zitwa "Nzoga Ejo" ahita aburirwa irengero

Rubavu: Kurongorera rimwe kw'impanga za Sebatware kwahuje abarenga ibihumbi 2000



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-21 11:51:07 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCUbwato-bwarohamye-abarenga-100-baburirwa-irengero.php