DRC:Ubwato bwarohamye abarenga 100 baburirwa irengero
Mu Ntara ya Mai-Ndombe mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo habereye impanuka y'ubwato abarenga 100 bararohama kugeza ubu bakaba bakomeje gushakishwa.
Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko ubu bwato bwari butwaye abarenga 300 ndetse ko imirambo ikomeje gushakishwa mu gihe abakomeretse bari kwitabwaho.
Guverineri w'intara ya Mai-Ndombe yavuze ko atewe agahinda n'iyo nkuru y'inshamugongo y'impanuka yabaye ku wa 19 Kanama, asezeranya ko hagiye gukorwa iperereza kuri iki kibazo hamenyekanye icyabiteye.
Ibindi binyamakuru byo muri iki gihugu byatangaje ko abantu bake gusa aribo babashije kurokoka iyo mpanuka ariko ko bigoye kumenya umubare nyawo w'abaguye muri iyo mpanuka.
Si ubwa mbere muri DRC haba impanuka igahitana umubare munini kuko muri Kamena uyu mwaka abantu 86 barimo abana 21 barapfuye nyuma yuko ubwato burohamye mu mugezi wa "Kwa" uherereye muri iyi Ntara ya Mai-Ndombe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show