DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)
Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo harabarurwa abantu basaga 15.018 bikekwa ko baba baranduye ibicurane by'inkende, muribo abagera kuri 537 cyarabahitanye,ibyo biri gutuma ubwoba buba bwinshi mu baturage batuye mu bice byagaragayemo icyo cyorezo.
Ibicurane by'inkende ubundi bizwi nka Monkey pox ni indwara yandura iterwa na virusi yanduza abantu biturutse ku ku nyamaswa zanduye, ishobora no kwanduzwa bitututse ku muntu wayanduye ayanduza mugenzi we, binyuze mu mibonano mpuzabitsina ,gusomanana n'ibindi.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) riherutse gutangaza ko iyi ndwara yarenze kuba indwara isanzwe ko ahubwo yabaye icyorezo bitewe n'uburyo ikomeje gusakara hose mu bihugu bya Afurika, bituma uyu muryango utanga impuruza ko hagomba kugira igikorwa vuba na bwangu.
Umuyobozi mukuru w'ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z'ibyorezo, yatangaje ko inkingo z'iki cyorezo ziri hafi kandi ko “ntawe uzasigara inyuma adakingiwe ”. Uyu munsi asobanura ko ibimenyetso bya Monkey Pox birimo umuriro mwinshi utunguranye, ibiheri byuzuye amazi cyangwa ibibyimba byumye bikabyara ibisebe, no kubabara imitsi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show