English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Bitarenze uyu mwaka imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi izaba yarangiye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abaturage ko imirimo yo kubaka Isoko rya Gisenyi izarangirana n'uyu mwaka wa 2024 nyuma yo kwinjira mu bufatanye n’abikorera mu kurangiza imirimo yose isigaye.

Iyo mirimo Akarere ka Rubavu kiyemeje kugiramo uruhare ni ugushyigikira umusingi n’inkingi zifashe inyubako y’Isoko rya Gisenyi hakosorwa imyubakire yo mu 2010 Ikigo gishinzwe Imyubakire mu Rwanda (RHA) cyagaragaje ko ifite ubusembwa.

Abashoramari mu Isoko rya Gisenyi bagaragaza ko nubwo hari igihombo batejwe n'imyubakire ya mbere itari inoze, kuri iyi nshuro uko amakosa ari gukosorwa biratanga icyizere ko isoko rizuzura rikomeye.

Ku ikubitiro iyubakwa ry’Isoko rya Gisenyi ryatwaye miliyari 1 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu ngengo y’imari Leta igenera Akarere.

Nyuma yaho ubwo ryegurirwaga abashoramari na bo bashyizeho miliyari 1 na miliyoni 300 Frw asa nk’ayabaye impfabusa kuko ibyo yakoreshejwe byasenywe ubwo hakosorwaga amakosa yagaragajwe na RHA.

Mu bikorwa byo gukosora no kurangiza inyubako yose y’Isoko rya Gisenyi Akarere ka Rubavu kongeye gushoramo miliyari 1 na miliyoni 500 Frw.

 



Izindi nkuru wasoma

Rutsiro : Ababyeyi bashyigikiye imirimo itanozo ikorwa n’abana babo.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

G.S SYIKI TSS-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGURA NO KUGEMURA IBIRIBWA BY'ABANYESHURI,IBIKORESHO BISHIRA BYO KW

Umwaka w'amashuri 2024-2025 ugiye gutangira mu Kwezi gutaha

Guverinoma yatangaje impinduka mu misoro mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/25



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-30 18:22:47 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuBitarenze-uyu-mwaka-imirimo-yo-kubaka-isoko-rya-Gisenyi-izaba-yarangiye.php