English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwaka w'amashuri 2024-2025 ugiye gutangira mu Kwezi gutaha

Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Amashuri NESA bwatagaje ko umwaka w'amashuri wa 2024-2025 uzatangira tariki ya 09  Nzeri 2024.

NESA yasohoye itangazo rigira riti"Mu gihe twitegura itangira ry'Umwaka w'amashuri wa 2024-2025, NESA iramenyesha abantu bose ko umwaka w'amamashuri uzatangira ku itariki ya 09 Nzeri 2024."

Itangazo rikomeza rivuga ko ibijyanye n'ingengabihe y'umwaka w'amashuri n'itangazwa ry'amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye azatangazwa mu minsi mike iri imbere."

Ubuyobozi bwa NESA bwasabye ababyeyi gukomeza imyiteguro y’itangira ry’ umwaka w’amashuri wa 2024-2025.



Izindi nkuru wasoma

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Umwaka w'amashuri 2024-2025 ugiye gutangira mu Kwezi gutaha

U Rwanda rugiye kwakira sosiyeti yo muri Amerika ikora drone zifashishwa mu buhinzi

Bitarenze mu 2026 mu Rwanda hagiye gutangira gukoreshwa ifaranga ry'ikoranabuhanga

U Rwanda rugiye gutangiza umushinga wa miliyari 15$ witezweho kongera imibereho myiza y'abaturage



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-21 09:50:00 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwaka-wamashuri-20242025-ugiye-gutangira-mu-Kwezi-gutaha.php