English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Indwara y'ubushita bw'inkende ntabwo izwi habe na gato n'abakora ubucuruzi nyambukinyamipaka

Abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bo mu Karere ka Rubavu batangaje ko nta makuru na make bafite ku ndwara y'ubushita bw'inkende yewe ko batazi ko iyo ndwara yagaragaye mu Rwanda kuko nta makuru bigeze  bahabwa.

Bamwe mu baturage batwara amagare y’abafite ubumuga, batwara ibicuruzwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo baganiriye n'IJAMBO.Net batangaje ko nta makuru bafite kuri iyo ndwara.

Umwe muri abo baturage witwa Masengesho Phillipe yavuze ati”Iyo ndwara ntayo tuzi, kuko akazi karakomeje nkaho ntacyabaye haba ku ruhande rwacu rwo mu Rwanda ndetse n’aho tuba tugiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, nta muyobozi wigeze utubwira ko tugomba kwirinda iyo ndwara.”

Undi witwa Nyandwi Ezekiel ukora akazi ko guterura imizigo mu mupaka uhuza u Rwanda na Repulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, yavuze ko asanga hari ingaruka ikomeye bishobora kubagiraho kuko badashobora kwirinda mu gihe bazi ko ibintu ari amahoro.

Ati”Ese buriya umuntu yabasha kwirinda ate ikintu atazi?,twe turasaba inzego zibishinzwe n’abantu baba babifiteho amakuru kubibwira abantu bose kugirango batangire ibikorwa by’ubwirinzi kuko ntwabwo waba utazi ko hari ikibazo ngo ugire impungenge.”

Masengesho yasabye ko ubuyobozi bwababwira uburyo bwakoreshwa mu kwirinda iyo ndwara kugirango batazayambukana umupaka kubwo kutagira amakuru ahagije kuri yo.

Yagize ati"Icyo dusaba ubuyobozi nuko baduha amakuru kuri iyo ndwara, bakatubwira uburyo bwo kuyirinda nkuko mu gihe cya Covid-19 twahawe amabwiriza tukajya twamabara agapfuka munwa,none rero n'ubu baduhe amabwiriza twagenderaho twirinda iyo ndwara."

Mu Rwanda ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC giherutse gutangaza ko indwara y’ubushita bw’Inkende yagaragaye ku bantu babiri.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo Dr. Edson Rwagasore yabwiye RBA ko abo bantu babiri ari umugabo, n’umugore bari bamaze iminsi bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho imaze iminsi ivugwa.

Minisiteri y’Ubuzima ishishikariza buri munyarwanda wese kwita ku bikorwa by’Ubwirinzi bw’indwara y’Ubushita birimo:kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso,kwirinda gukora ku bikoresho byakozweho n’umuntu wayirwaye,kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wagaragaje ibimenyetso ndetse no gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune.

Mu gihe waba ufite iyo ndwara ihutire kujya kwa muganga kandi utange amakuru ku nzego zibishinzwe umenyekanisha abo mwahuye waba ukeka ko bafite iyo ndwara.

Indwara y’Ubushita (Mpox) ni indwara ishobora kwandura binyuze mu gukorana imibonano n’umuntu wayanduye, gusomana ndetse no guhuza ibiganza.

                                          Ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo



Izindi nkuru wasoma

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Ubushita bw'inkende(Mpox) bwageze ku mugabane w'Uburayi

OMS yemeje Ubushita bw'Inkende nk'icyorezo giteje akaga

Apôtre Dr Paul Gitwaza bari bamwivuganye habura gato

Umupadiri muri Kiliziya Gatolika n'abandi bafatanya barashinjwa kwiba asaga Miliyari 1 Frw



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-29 08:09:37 CAT
Yasuwe: 167


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuIndwara-yubushita-bwinkende-ntabwo-izwi-habe-na-gato-nabakora-ubucuruzi-bwambukiranya-umupaka-.php