Rubavu:Indwara y'ubushita bw'inkende ntabwo izwi habe na gato n'abakora ubucuruzi nyambukinyamipaka
Abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bo mu Karere ka Rubavu batangaje ko nta makuru na make bafite ku ndwara y'ubushita bw'inkende yewe ko batazi ko iyo ndwara yagaragaye mu Rwanda kuko nta makuru bigeze bahabwa.
Bamwe mu baturage batwara amagare y’abafite ubumuga, batwara ibicuruzwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo baganiriye n'IJAMBO.Net batangaje ko nta makuru bafite kuri iyo ndwara.
Umwe muri abo baturage witwa Masengesho Phillipe yavuze ati”Iyo ndwara ntayo tuzi, kuko akazi karakomeje nkaho ntacyabaye haba ku ruhande rwacu rwo mu Rwanda ndetse n’aho tuba tugiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, nta muyobozi wigeze utubwira ko tugomba kwirinda iyo ndwara.”
Undi witwa Nyandwi Ezekiel ukora akazi ko guterura imizigo mu mupaka uhuza u Rwanda na Repulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, yavuze ko asanga hari ingaruka ikomeye bishobora kubagiraho kuko badashobora kwirinda mu gihe bazi ko ibintu ari amahoro.
Ati”Ese buriya umuntu yabasha kwirinda ate ikintu atazi?,twe turasaba inzego zibishinzwe n’abantu baba babifiteho amakuru kubibwira abantu bose kugirango batangire ibikorwa by’ubwirinzi kuko ntwabwo waba utazi ko hari ikibazo ngo ugire impungenge.”
Masengesho yasabye ko ubuyobozi bwababwira uburyo bwakoreshwa mu kwirinda iyo ndwara kugirango batazayambukana umupaka kubwo kutagira amakuru ahagije kuri yo.
Yagize ati"Icyo dusaba ubuyobozi nuko baduha amakuru kuri iyo ndwara, bakatubwira uburyo bwo kuyirinda nkuko mu gihe cya Covid-19 twahawe amabwiriza tukajya twamabara agapfuka munwa,none rero n'ubu baduhe amabwiriza twagenderaho twirinda iyo ndwara."
Mu Rwanda ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC giherutse gutangaza ko indwara y’ubushita bw’Inkende yagaragaye ku bantu babiri.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo Dr. Edson Rwagasore yabwiye RBA ko abo bantu babiri ari umugabo, n’umugore bari bamaze iminsi bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho imaze iminsi ivugwa.
Minisiteri y’Ubuzima ishishikariza buri munyarwanda wese kwita ku bikorwa by’Ubwirinzi bw’indwara y’Ubushita birimo:kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso,kwirinda gukora ku bikoresho byakozweho n’umuntu wayirwaye,kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wagaragaje ibimenyetso ndetse no gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune.
Mu gihe waba ufite iyo ndwara ihutire kujya kwa muganga kandi utange amakuru ku nzego zibishinzwe umenyekanisha abo mwahuye waba ukeka ko bafite iyo ndwara.
Indwara y’Ubushita (Mpox) ni indwara ishobora kwandura binyuze mu gukorana imibonano n’umuntu wayanduye, gusomana ndetse no guhuza ibiganza.
Ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show