English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: IronMan twiteguye gutanga ibyishimo kurusha mbere-Visi Meya Nzabonimpa 

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imari n'iterambere ry'Ubukungu Nzabonimpa Deogratias yemeje ko bamaze kwitegura bihagije irushanwa rya IronMan 70.3 rije ku nshuro ya gatatu muri aka karere Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo hagaragazwaga aho bageze hitegurwa irushanwa rya IronMan 70.3 Triathlon rizahuriza hamwe kwiruka,gutwara amagare no Kwoga kuri uyu wa 4 Kamena 2024.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n'umuyobozi wungirije wa IronMan,Mbaraga Alexis uyobora Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda n'abandi bayobozi batandukanye.

Visi meya w'akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yashimye umuyobozi wungirije wa IronMan ku kuba yaramaze kumenya neza inzira zose zizakoreshwa .

Yemeje ko Rubavu Ari mu rugo rwa IronMan kandi bishimiye kuba bakiriye iri rushanwa ku ncuro ya gatatu kandi bizeye ko buri wese azishimira kwakirwa mu mujyi w'Ubukerarugendo.

Yavuze ko ku cyumweru biteguye kwakira irushanwa no gufasha buri wese kugira ibihe byiza no gukomeza kwibera I Rubavu nyuma y'irushanwa rya IronMan.

Yagize ati:"iri rushanwa ni iryacu twariteguye ku buryo uwaje wese agira ibihe byiza.

Twateguye imurikagurisha mu bice bitandukanye,harimo ubugeni,abacuruza ikawa,icyayi,abita ku bana n'abandi twiteze ko buri wese agira ibihe byiza nta kibazo na kimwe agize."

Nzabonimpa Deogratias yavuze ko bamaze kongera ibikorwaremezo bifasha buri wese kugira ibihe byiza harimo kuba barateguye Nengo Hill Trail ndetse mu kunoza imyiteguro y'irushanwa bateguye imbyino gakondo n'ibindi bitandukanye ku buryo biteze ko bizaba byiza kurusha amarushanwa yabanje.

Uyu muyobozi yabwiye abitabiriye irushanwa baba bakinnyi cyangwa ba Mukerarugendo kugana utubare,utubyiniro,ahategurirwa amafunguro n'abandi hose hateguwe ngo habafashe kugira ibihe byiza I Rubavu.

Imyinjirize ya IronMan 70.3 muri Rubavu

Nzabonimpa Deogratias yavuze ko bishimira kuba Rubavu iba yuzuye kuko bifasha abikorera kurushaho kwinjiza ndetse n'abandi bagashora mu macumbi.

Yavuze ko ubukungu buhagaze neza mu karere ndetse nk'abikorera bakwitangira ubuhamya yemeje ko nanone buri gihe iri rushanwa ryinjiriza buri wese ufite icyo akora n'abashaka ibyishimo kubera igihe kinini baba bamaze bitegura.

Imyiteguro yagenze neza

Mbaraga Alexis Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda yavuze ko imyiteguro imeze neza kandi bagiye kwitwara neza kurusha uko bitwaye ubushize ashimangira ko  iri rushanwa ritanga  amahirwe menshi ku banyarwanda 

Yavuze ko uwatsinze umwaka ushize Ishimwe Heritier akaba uwa mbere yagiye Qatar,akomereza Amerika ngo ni inyungu ikomeye.

Agira ati:"ubushize Ishimwe yaratsinze n'abandi bagira amahirwe babonye amahirwe akomeye.

Kuri ubu ngo nta kibazo biteguye avuga ko ubushize uwabaye uwa kabiri,uwagatatu bari abanyarwanda bageze kuri byinshi biteguye kugaragaza ko bahagaze neza.

Irushanwa ryagejeje kuri byinshi Federasiyo

Mbaraga yashimye kuba ku nshuro ya gatatu bafite abasifuzi barenga 10 batwara moto mu gihe ku nshuro ya mbere basifuriwe n'abavuye Afurika y'Epfo.

Yashimye imbaraga bahawe na IronMan,Global Events, Minisiteri ya Siporo kandi biteguye gukomeza kubyaza umusaruro ibyagezweho.

Umuyobozi wungirije wa IronMan  muri South Africa Werner Smit yemeje ko ahantu hose hateguwe ndetse ibikenewe byose byateguwe asaba buri wese kuba ari mu mwanya we kugira byose bizagende neza.

IronMan 70.3 ku nshuro yayo ya gatatu biteganyijwe ko yitabirwa n'abakinnyi bagiye kuri 200,ibihugu byitabiriye ni 26,naho abanyarwanda bagiye kwitabira ni 28



Izindi nkuru wasoma

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira

U Rwanda rukeneye miliyari 6 Frw yo kugura sitasiyo zipima amazi no gutanga umuburo ku biza

Pasiteri Antoine Rutayisire yisobanuye ku magambo akakaye aherutse gutangaza

Rubavu:IronMan twiteguye gutanga ibyishimo kurusha mbere-Visi Meya Nzabonimpa

Umunya-Brésil Robertinho ashobora gutangazwa nk'umutoza mushya wa Rayon Sports



Author: Paul Adamson, Webmaster & International Correspondent Published: 2024-08-02 18:43:08 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuIronMan-twiteguye-gutanga-ibyishimo-kurusha-mbereVisi-Meya-Nzabonimpa-.php