English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Meya  n’umwungirije beguye bahita basimbuzwa by’agateganyo.

Anicet Kibiriga wari Meya w’Akarere ka Rusizi, na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse na Niyonsaba Marie Jeanne wari umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere beguye kuri izo nshingano.

Amakuru dufite nuko ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024 ari bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye isuzuma ndetse inemeza ubwegure bwabo.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette, yemeje aya makuru avuga ko nk’inama Njyanama ntacyo banenga mu mikorere y’aba bayobozi beguye.

Ati "Ntacyo twabanengaga n’amabaruwa yabo arabisobanura beguye ku mpamvu zabo bwite."

Habimana Alfred wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, naho Uwimana Monique wari Umunyamanga w’Inama Njyanama y’Akarere agirwa Umuyobozi wungirijwe w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo.

Ntihahise hamenyekana impamvu yaba yatumye begura, cyangwa niba ubwegure bwabo bwaba hari aho buhuriye no gusimbuza uwari Guverineri w’iyi Ntara y’Iburengerazuba.

Aba bayobozi beguye bagiye ku buyobozi mu mwaka wa 2021 bakaba bari bamaze imyaka itatu bayobora Akarere ka Rusizi.

Ibi kandi bije bisanga Mukase Valentine wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi na Niragire Theophile wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyama beguye nabo ku nshingano zabo.



Izindi nkuru wasoma

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.

Bugesera: Meya yagaragaje ibikwiye kwibandwaho mu mpera z’umwaka 2024.

Mu Rwanda: Abantu 9 bandura SIDA,7 ikabahitana ku munsi - Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin.

Rusizi: Meya n’umwungirije beguye bahita basimbuzwa by’agateganyo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-24 08:30:08 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Meya--numwungirije-beguye-bahita-basimbuzwa-byagateganyo.php