Rubavu:Dr Nelson Mbarushimana Umuyobozi mukuru wa REB yatangije ibizamini
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2024, mu gihugu hose hatangiye ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro rusange, abasoza amashuri yisumbuye mu burezi rusange, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro n’abasoje mu masomo y’ububyaza n’ubuforomo.
Gutangiza uyu muhango ku rwego rw'igihugu byabereye muri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko hirya no hino mu gihugu hagiye haba ibikorwa byo gutangiza uyu muhango haba ku rwego rw'ikigo Akarere ndetse n'Intara.
Mu Ntara y'Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu uyu muhango watangirijwe ku rwunge rw'amashuri rwa Nyakiriba (GS Nyakiriba) ahagiye gukorera abanyeshuri basoza mu byiciro rusange n'abasoza amashuri yisumbuye mu burezi rusange.
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa REB ku rwego rw'igihugu Dr Mbarushimana Nelson ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu ISHIMWE Pacifique.
Mu mpanuro bageneye abagiye gutangira ibizamini, babasabye kugira ikinyabupfura ndetse no kwirinda ibikorwa byose bishobora gutuma haba imigendekere mibi y'ibizamini byabo.
MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri 235 572 aribo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro byose.
MINEDUC kandi yatangaje ko Abanyeshuri bakora ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024 biyongereyeho 23 078 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wabanje kuko abakoze bari 212 494.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show