English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Dr Nelson Mbarushimana Umuyobozi mukuru wa REB yatangije ibizamini 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2024, mu gihugu hose hatangiye ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro rusange, abasoza amashuri yisumbuye mu burezi rusange, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro n’abasoje mu masomo y’ububyaza n’ubuforomo.

Gutangiza uyu muhango ku rwego rw'igihugu byabereye  muri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko hirya no hino mu gihugu hagiye haba ibikorwa byo gutangiza uyu muhango haba ku rwego rw'ikigo Akarere ndetse n'Intara.

Mu Ntara y'Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu uyu muhango watangirijwe ku rwunge rw'amashuri rwa Nyakiriba (GS Nyakiriba) ahagiye gukorera abanyeshuri basoza mu byiciro rusange n'abasoza amashuri yisumbuye mu burezi rusange.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa REB ku rwego rw'igihugu Dr Mbarushimana Nelson ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu ISHIMWE Pacifique.

Mu mpanuro bageneye abagiye gutangira ibizamini, babasabye kugira ikinyabupfura ndetse no kwirinda ibikorwa byose bishobora gutuma haba imigendekere mibi y'ibizamini byabo.

MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri 235 572 aribo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024  mu byiciro byose.

MINEDUC  kandi yatangaje ko Abanyeshuri bakora ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024 biyongereyeho 23 078 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wabanje kuko abakoze bari 212 494.



Izindi nkuru wasoma

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Ngororero:Umuyobozi w'Umurenge yatawe uwakajwiga n'uwashakaga kumwiba

DRC:Umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya Tshisekedi bamweguje ababera ibamba



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-23 09:10:21 CAT
Yasuwe: 102


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuUmuyobozi-mukuru-wa-REB-Dr-Nelson-yayoboye-umuhango-wo-gutangiza-kumugararo-ibizamini-bya-Leta-.php