Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana
Umuyobozi w'Ibitaro bya Rukoma byo mu Karere ka Gisagara, Pascal Ngiruwonsanga yatawe muri yombi, arakekwaho kwica umwana w'imyaka uminani yareraga.
Amakuru avuga ko uwo mwana yitwaga Ganza Lynne akaba yigaga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza.
Nyakwigendera yarererwaga kwa Dr Ngiruwonsanga washatse nyina nyuma yo kumupapura Umugabo bari bamaranye imyaka icumi.
Mu Kiganiro UMUSEKE wagiranye na Se wa Nyakwigendera witwa Uwimana Jean Bosco, yavuze ko nyina w'umwana yamwoherereje ubutumwa bugufi amabwira ko umwana yapfuye.
Akimara kubona ubwo butumwa , yahise yihutira kubibwira abantu bo mu muryango we kugirango bihuture kuhagera.
Yagize ati“Bagezeyo basanga urupfu rwe ntirusobanutse kuko bavugaga ko umwana yiyahuye, none umwana w’imyaka 8 yiyahura gute? Kuko abo nohereje banarebye ibimenyetso babona ntibifatika.”
Akomeza avuga ko nubwo bavuga ko yinigishije furari kugeza apfuye ari ibinyoma kuko uburyo umwana yapfuyemo n'uburyo Dr Ngiriwonsanga ariwe wabonye agiye kujugunya umwanda akumva bidashoboka.
Yagize ati”Nakwibaza nyiri urugo ufite abakozi babiri mu rugo ajya kujugunya imyanda gute?”
Uwimana akomeza avuga ko akurikije uburyo yabonye umurambo, umwana ashobora kuba yaranizwe atiyahuye.
Yagize ati”Umwana wanjye yishwe na Dogiteri Pascal.”
Se wa Nyakwigendera yakomeje avuga ko RIB yatangiye iperereza nabo ubwabo batanga ikirego hakaba hatawe muri yombi Dr Ngiriwonsanga Pascal.
Yagize ati”Ndasaba ubutabera ku mwana wanjye urupfu rw’umwana wanjye ntiruzarangirere aho gusa.”
Uwimana Jean Bosco avuga ko umugore ubana na Dr Ngiruwonsanga bahoze babana mu gihe kingana n’imyaka icumi ndetse ko banafitanye abana babiri.
Avuga ko ubwo Dr Ngiruwonsanga yari Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza atarajya kuyobora ibya Gakoma, uwo mugore yari umucungamutungo w’Ibitaro bya Nyanza.
Dr Ngiruwonsanga ngo yaje kubenguka uwo mugore wabanaga na Uwimana ariko batarasezeranye byemewe n’amategeko, maze birangira basezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.
N’ubwo Dr Ngiruwonsanga yakoreraga i Gisagara, urugo rw’aba bombi ruri i Kigali ari naho uwo mwana yaguye.
Yagize ati”Dogiteri yari inshuti y’umuryango birangira ansenyeye urugo banatwara nabo bana nawe asenya urwe ata umugore.”
Uwimana akomeza avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye aregera Urukiko arubwira ko afite impungenge ko abana be bagira ikibazo.
Yagize ati”Njyewe nareze umugore wanjye ko nshaka abana banjye ngo mbarere ariko urukiko ntirwabihaye agaciro kugera naho umwana wanjye apfiriye mu maboko yabo(Docteur n’umugore we Assoumpta).”
Nyakwigendera yaguye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzumwa naho Dr Ngiruwonsanga akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karama.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show