English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunsi w’umukara kuri Beyrn Munich: Kompany yagaragaje akababaro. Neuer yabaye igihombo.

Mu mwaka we wa mbere nk’umutoza wa Bayern Munich, Vincent Kompany yagaragaje akababaro nyuma yo gutsindwa umukino wa Bayern Leverkusen.

Ati “Mu by’ukuri ni uko twatsinzwe kandi ntituzabona igikombe muri uyu mwaka. Ariko hamwe n’uburambe, tuzi ko hari igikorwa cyihariye twakoze.”

Kompany yagaragaje ko atishimiye gutsindwa, ariko aguma afite icyizere, aho yavuze ko bibabaje cyane gutakaza umukino kandi bari biteguye gutsinda.

Ati ‘’ Mu by’ukuri  twatsinzwe kandi ntituzabona igikombe muri uyu mwaka. Ariko hamwe n’uburambe, tuzi ko hari igikorwa cyihariye twakoze. Ntabwo twabonye ijoro ryiza, ariko niba izi mbaraga zizakomeza, tuzatsinda imikino myinshi.’’

Mu gice cya mbere cy’umukino cyabaye icy’amateka aho umunyezamu Manuel Neuer wa Bayern Munich yabona ikarita itukura ku nshuro ya mbere mu mikino ye yose nk’uwabigize umwuga.

Ku myaka 38, Neuer yari amaze imyaka 21 akina imikino nk’uwabigize umwuga atari yahabwa ikarita itukura, ariko ku munsi w’ejo, yakoze ikosa rikomeye kuri Jeremie Frimpong wa Bayer Leverkusen, bituma ahita akurwa mu kibuga nyuma y’iminota 17 gusa.

Iyi ikaba yari inshuro ya mbere mu myaka 21 y’imikino ya Neuer atabona ikarita itukura. Uyu munyezamu wabaye ikirangirire mu ikipe ya Bayern Munich, yari atarabona umwanya ngo akosore uwo mukino ariko yaje kubona ikarita itukura nyuma y’icyo gikorwa.

Neuer yabaye igihombo gikomeye ku ikipe ya Bayern, kuko yahise ibura umunyezamu wayo w’ibanze, bigatuma ikipe itakaza imbaraga mu gice gisigaye cy’umukino. Nubwo abakinnyi ba Bayern bavuze ko batemera icyemezo cy’umusifuzi.

Ikindi kibazo cyagaragaye mu mukino ni uko Bayern Munich, nyuma yo kubura Neuer, yakomeje kugorwa n’ikipe ya Bayer Leverkusen, igahura no gutakaza umukino nyuma yo gutsindwa igitego kimwe gusa, cyatsinzwe na Nathan Tella mu minota ya 69.

Nyuma yo gutsindwa, Bayern Munich yahuye n’igihombo cya mbere mu mwaka, haba muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy’igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

Ari mu kaga gakomeye: Uwatanze amakuru kuri Kaminuza ya UR Huye ari gushakishwa uruhindu.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Rayon Sports ibura babari b’inkingi za mwamba iracakirana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-04 16:34:11 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunsi-wumukara-kuri-Beyrn-Munich-Kompany-yagaragaje-akababaro-Neuer-yabaye-igihombo.php