Rutsiro:Uwari Umuyobozi wa Dasso mu Karere yaguye mu mpanuka ya moto
Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024, habaye impanuka ya moto yahitanye uwari Umuyobozi wa Dasso mu Karere ka Rutsiro Mukerarugendo Jean Pierre.
Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Gihango ,Akagali ka Congonil Umudugudu wa Gishihe ahagana i saa munani z'amanywa gusa amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ahagana i saa kumi z'umugoroba
Amakuru dukesha BWIZA avuga ko ubwo yari amaze gukora impanuka yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Murunda ariko birananirana aribwo yahise yoherezwa kuvurirwa mu bitaro bya Kibuye mu Karere ka Karongi ariko apfa ataragerayo.
Amakuru y'urupfu rwe yemejwe n'umuyobozi w'akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Uwizeyimana Emmanuel.
Yavuze ati"Yakoze impanuka ikomeye na moto yari atwaye, mu muhanda uva mu isantere ya Congo-nil werekeza Gisiza ubwo yaragiye kwigisha muri Transit center ya Murunda, impanuka yatewe no kubura feri bituma arenga umuhanda agwa muri caneva akomereka k’umutwe, akaboko, no mu gatuza."
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bwibitaro bya Murunda
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show