English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro:Uwari Umuyobozi wa Dasso mu Karere yaguye mu mpanuka ya moto

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024, habaye impanuka ya moto yahitanye uwari Umuyobozi wa Dasso mu Karere ka Rutsiro Mukerarugendo Jean Pierre.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Gihango ,Akagali ka Congonil Umudugudu wa Gishihe ahagana i saa munani z'amanywa gusa amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ahagana i saa kumi z'umugoroba 

Amakuru dukesha BWIZA  avuga ko ubwo yari amaze gukora impanuka yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Murunda ariko birananirana aribwo yahise yoherezwa kuvurirwa mu bitaro bya Kibuye mu Karere ka Karongi ariko apfa ataragerayo.

Amakuru y'urupfu rwe yemejwe n'umuyobozi w'akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Uwizeyimana Emmanuel. 

Yavuze ati"Yakoze impanuka ikomeye na moto yari atwaye, mu muhanda uva mu isantere ya Congo-nil werekeza Gisiza ubwo yaragiye kwigisha muri Transit center ya Murunda, impanuka yatewe no kubura feri bituma arenga umuhanda agwa muri caneva akomereka k’umutwe, akaboko, no mu gatuza."

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bwibitaro bya Murunda



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-29 19:06:30 CAT
Yasuwe: 123


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RutsiroUwari-Umuyobozi-wa-Dasso-mu-Karere-yaguye-mu-mpanuka-ya-moto.php