English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwanda Air yatangiye ingendo zayo zerekeza i Dubai na Djibouti

Indege ya Rwanda Air itwara imizigo ya Boeing B73788SF yatangiye gukorera ingendo zayo i Dubai no muri Djibouti  mu rwego rwo koroshya ingendo zo mu kirere ku bicuruzwa biva n'ibijya muri ibyo bice.

Ubuyobozi bwa Rwanda Air bwatangaje ko iyi ndege izajya ikora ingendo ku wa mbere no ku wa Gatatu aho izajya yikorera imiti, umusaruro n'ibindi byinshi bitandukanye.

Kuva mu 2022 ubwo iyi ndege yari imaze kugurwa,yakoreraga ingedo mu bice bitandukanye birimo Sharjah,Entebbe,Nairobi,Brazzaville ba Bangui.

Rwanda Air yavuze ko ibi byerekezo bishya bigaragaza intego yayo yo guhuza ibice bitandukanye bya Afurika n'Isi muri runge.

Yvonne Manzi Makolo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Air yavuze ko izi ngendo nshya zizafasha cyane guhuza abari mu bucuruzi.

Ati"Nk'igihugu kidakora ku nyanja,dusobanukiwe neza n'akamaro k'ubwikorezi bw'imizigo bukorerwa mu kirere ko ari inkingi ya mwamba ku iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda hatifashishijwe Afurika gusa ahubwo no hanze yayo."

Yakomeje avuga ko iyi ndege izatanga amahirwe mu gukomeza guteza imbere ubucuruzi hagati y'u Rwanda na UAE,Djbouti n'ibindi bice bitandukanye by'Isi.

Boeing B73788SF  ifite ubushobozi bwo kwikorera toni 23.904 ndetse ishobora gukora urugendo rw'ibirometero 2620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranije n'izindi zitwara imizigo.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-11 09:35:15 CAT
Yasuwe: 154


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rwanda-Air-yatangiye-ingendo-zayo-zerekeza-i-Dubai-na-Djibouti.php