SADC yiyemeje gukorana na EAC mu kurebera hamwe umutekano wa DRC.
Inama idasanzwe y’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateraniye i Harare muri Zimbabwe, iyobowe na Perezida Emmerson Mnangagwa, kugira ngo yige ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Muri iyi nama, abakuru b’ibihugu bagize SADC biyemeje gukorana n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kugarura amahoro muri DRC. Ibi byemezo bije nyuma y’uko SADC yohereje ingabo zayo muri DRC, aho zahanganye n’inyeshyamba za M23, nyuma y’uko ingabo za EAC zari ziri muri icyo gihugu zivanwemo.
Kwunamira abasirikare baguye ku rugamba
Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, SADC yunamiye abasirikare bayo baguye ku rugamba bashyigikiye ingabo za Leta ya Congo mu kurwanya umutwe wa M23. Perezida Mnangagwa yagaragaje ko hakenewe ingamba nshya zo kwirinda ko ingabo z’uyu muryango zikomeza kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba.
Kugeza ubu, abasirikare 17 bo muri Afurika y’Epfo bamaze kugwa mu bikorwa bya SAMIDRC na MONUSCO, mu gihe abandi barenga 70 bakomeretse. SADC yashimye igihugu cya Madagascar cyemeye gutanga imiti yo kuvura abakomeretse.
SADC yemeje ko intego zayo muri DRC zitatunganye
Nyuma y’isesengura ry’imirwano, inama ya SADC yemeje ko intego yari ifite mu kugarura amahoro muri DRC itagezweho uko bikwiye. Ibyemezo byafashwe birimo gushyigikira ibiganiro by’amahoro byabereye i Nairobi n’i Luanda, ndetse no kohereza abaminisitiri b’ingabo baturuka mu bihugu bya SADC byohereje ingabo muri DRC kugira ngo bategure uburyo bwo gukura ingabo zahagotewe no kugarura imirambo y’abaguye ku rugamba.
SADC kandi yavuze ko izakomeza gushyigikira Leta ya DRC mu rugamba rwo kurinda ubusugire bwayo, igasaba ko umutekano muke wugarije abaturage b’Uburasirazuba bwa DRC ufatwa nk’ikibazo cy’Akarere aho kuba icy’igihugu kimwe gusa.
Uyu mwanzuro mushya wa SADC uje mu gihe ubufatanye bw’uyu muryango na EAC mu gukemura ibibazo bya DRC bukomeje kwibazwaho, cyane ko mu ntangiriro SADC yari yarerekanye ko ari yo ifite ubushobozi bwo gufasha Congo gusohoka mu bibazo byayo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show