English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amerika yafashe icyemezo gikakaye nyuma y’ibitero byagabwe kuri Ambasasde yabo muri DRC.

 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo riburira abaturage bayo kutajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubera umutekano muke.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibitero byagabwe kuri Ambasade zitandukanye i Kinshasa, harimo n’iya Amerika, mu myigaragambyo yo kwamagana ifatwa ry’umujyi wa Goma n’umutwe wa M23.

Mu itangazo ryayo, Ambasade ya Amerika i Kinshasa yavuze ko hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibyaha byibasira abantu, gushimuta, iterabwoba, ndetse n’imyigaragambyo ishobora kugira ingaruka mbi ku batuye muri Congo.

Amerika yacyuye abakozi bamwe ba Ambasade

Guverinoma ya Amerika yemeje ko yakuye bamwe mu bakozi bayo batari ab’ibanze muri Ambasade i Kinshasa kubera impamvu z’umutekano.

Byatangajwe ko hari ibikorwa by’ubujura bwitwaje intwaro, gusahura, gufata ku ngufu, no kwica, kandi Polisi ya Congo idafite ubushobozi buhagije bwo guhangana na byo.

Ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byibasiwe

Si Amerika yonyine yibasiwe kuko ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, nk’Ububiligi n’Ubufaransa, na byo byahuye n’umutekano muke  w’abaturage babyo muri Congo. Ububiligi bwahise busaba abaturage babwo kutajya muri iki gihugu kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.

Imyigaragambyo yahagaritswe na Leta ya Kinshasa

Nyuma y’ibyo bitero, ubuyobozi bwa Kinshasa bwatangaje ko buhagaritse indi myigaragambyo yose, ndetse Polisi ya Congo yagiye ihangana n’abashaka kwigaragambya.

Iki cyemezo cya Amerika kije mu gihe RDC ihanganye n’ibibazo by’umutekano muke, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugira uruhare mu mvururu n’ibitero byibasira abasivile n’ibigo bitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Umuraperi Kendrick Lamar ya kukumbye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2025.

Ikindi gihugu gikomeye cyatangaje ko cyaburiye abasirikare ba cyo muri Congo.

Trump yashyize umusoro uhambaye ku bicuruzwa bituruka muri Canada, Mexique n’Ubushinwa.

SADC yiyemeje gukorana na EAC mu kurebera hamwe umutekano wa DRC.

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Kameruni, Innocent Assana NAH yinjiye muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-30 07:42:35 CAT
Yasuwe: 167


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amerika-yafashe-icyemezo-gikakaye-nyuma-yibitero-byagabwe-kuri-Ambasasde-yabo-muri-DRC.php