English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Samia Suluhu Hassan Perezida wa Tanzania yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu  Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 .

 

Yitabiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango uharanira Iterambere ry’ubukerarugendo ku isi   WTTC  ku nshuro ya 23 n’Inama yiga ku hazaza h’ubukerarugendo izamara iminsi itatu ni ukuva 1-3 Ugushyingo 2023. 

Iyi nama nibwo bwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurica  ikaba yakiriwe n’Igihugu cy’U Rwanda ikaba yahuriranye n’ihuriro rya 23 rya  WTTC

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2021   aho yarakiriwe na mugenzi we w’U Rwanda Perezida Paul Kagame  bagasinya amasezerano y’Ubufatanye bw’Ibihugu byombi. 

Muri iyi nama hateganijwe ko hahuriramo  abagera ku 2000 aho bagomba gutanga ibiganiro biganisha kw’Iterambere ry’Ubukerarugendo n’Uruhare rwabwo mu iterambere ry’Isi n’Abayituye.

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-02 10:42:43 CAT
Yasuwe: 206


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Samia-Suluhu-Hassan-Perezida-wa-Tanzania-yagiriye-uruzinduko-mu-Rwanda.php