English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Symphony Band  igiye mu byo kuvanga imiziki hamwe numuyobozi wayo

Niyontezeho Etienne ucuranga Piano akaba n’Umuyobozi wa Symphony, amaze igihe yihugura ibijyanye no kuvanga imiziki, ibintu ahamya ko yitegura kwinjiramo nk’umwuga muri Gashyantare 2023.

Uyu musore yabwiye IGIHE ko azinjirana mu mwuga wo kuvanga imiziki nk’uwabigize umwuga muri Gashyantare 2023, ahamya ko kugeza ubu ari kurangiza kwihugura ibijyanye n’aka kazi.

Niyontezeho Etienne wari usanzwe amenyerewe mu gucuranga ‘piano’, agiye kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki ku izina rya DJ StevTouch.

Ni umwuga ahamya ko bitazamugora kuwuhuza no gucuranga muri Symphony, ati “Ntabwo bizangora kuko urebye amasaha nubundi yo gucuranga mu tubyiniro twe tuba twarangije akazi.”

Niyontezeho nako DJ StevTouch nkuko ari kwiyita, avuga ko yatangiye kwiga ibyo kuvanga imiziki kuva mu Ugushyingo 2022.

Ati “Kuvanga imiziki ni ibintu nakuze nkunda, noneho aho ntangiriye kwinjira mu ruganda nsa n’aho ari byo numvaga nsigaje kumenya. Ibi byatumye nshyiraho umuhate mu kubyiga kandi nizeye ko bizagenda neza.”

Uyu musore ni umwe mu barangije umuziki mu ishuri rya Nyundo, ndetse akaba mu batangije itsinda rya Symphony Band abereye umuyobozi.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

APR FC yahinduye umuvuno ku bashaka kureba umukino wayo wo kwishyura

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-16 11:06:35 CAT
Yasuwe: 215


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Symphony-Band--igiye-mu-byo-kuvanga-imiziki-hamwe-numuyobozi-wayo.php