English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tamale Mirundi wahoze ari umuvugizi wa Perezida Museveni yapfuye

Umunyamakuru Joseph Tamale Mirundi wo muri Uganda, wahoze ari umuvugizi wa Perezida Yoweri Museveni, yapfuye ku myaka 60, nkuko bivugwa n'ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyasubiyemo amagambo y'abo mu muryango we ko Mirundi yapfuye ku wa kabiri, ahagana saa tanu z'ijoro, ku bitaro bya Kisubi, mu nkengero y'umurwa mukuru Kampala.

Byatangajwe ko yazize uburwayi bwo mu bihaha.

Icyo kinyamakuru cyasubiyemo umwe mu bahungu be agira ati: "Yari amaze ukwezi kurenga ari mu bitaro. Yari yatangiye no kugaragaza ibimenyetso byo koroherwa. Ku cyumweru no ku wa mbere, yabonekaga ko ameze neza."

Yongeyeho ati: "Abaganga bavuze ko yari afite amazi mu bihaha bye. Bari bamaze igihe bayavomamo."

Uwo muhungu yavuze ko ubuzima bwa se bwabaye nabi cyane ku wa kabiri, nuko ubwo abaganga "bageragezaga kuvoma ayo mazi bayasohora, haza amaraso".

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga X, umukuru w'inteko ishingamategeko ya Uganda Anita Among yavuze ko ababajwe cyane n'urupfu rw'inshuti ye  Mirundi, anihanganisha abo mu muryango we n'inshuti ze.

Mirundi yabaye umuvugizi wa Perezida Museveni mu mwaka wa 2003, umwanya yirukanweho mu 2015. Yigeze kwivuga ko yari imbwa imoka ya Perezida



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-14 11:31:54 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tamale-Mirundi-wahoze-ari-umuvugizi-wa-Perezida-Museveni-yapfuye.php