English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tubabajwe no kuba duturanye n’igihugu gicumbikiye abatwiciye muri Jenoside – Meya Mulindwa

Meya Mulindwa Prosper yavuze ko bababajwe no kuba baturanye n’igihugu gicumbikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabigarutseho ubwo yatangaga ikaze mu muhango wo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu murenge wa Bugeshi, mu gasantere ka Kabumba. Yavuze ko batewe intimba no guturana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gucumbikira no gukorana byeruye n’umutwe wa FDLR.

Yagize ati: “Tubabazwa no kuba duturanye n’igihugu cyacumbikiye abakoze Jenoside ndetse bakaba bakomeje gukorana byeruye bagamije kugaruka ngo basubize umugambi wabo wapfubye, nubwo bitashoboka ko byongera. Ingengabitekerezo yabo baracyayizana muri Rubavu, bamwe baduciye inyuma mu gihe Leta ya Congo yateguraga ibitero byo kutwica. Hari abo bashutse babizeza amafaranga barajyayo, ariko dufatanyije n’abaturage twakoze ubukangurambaga tuganiriza imiryango, abenshi baragarutse.”

Meya Mulindwa yavuze ko nubwo hari ubwo ingengabitekerezo ya Jenoside yambukiranya imipaka, abaturage bo muri Rubavu bazi aho bahagaze kandi biteguye kuyirwanya. Yibukije ko muri Mutarama 2025, ubwo ingabo za RDC zifatanyije na FDLR zageragezaga kugaba ibitero ku mujyi wa Rubavu, bahanganye nabyo.

Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku buryo yashyizeho inzego n’uburyo bwose bwo kurinda igihugu, kugira ngo uwashaka kugiteza umutekano muke ntibimukundire.

Yakomeje agira ati: “Ndakangurira buri wese guhitamo neza. Abahitamo gukorana na Leta irwanya u Rwanda nta nyungu bazakuramo. Ndibutsa ababyeyi bafite abana cyangwa abo baziranye bijanditse mu mikoranire na FDLR kubikumira. Ni uburyo bwo kurwanya ikibi no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.”

Habaye urugendo rwo kwibuka rwanyuze ahantu hafite amateka akomeye

Mu gutangiza icyumweru cyo Kwibuka muri aka karere, habaye urugendo rwo kwibuka rwanyuze ahantu hafite amateka akomeye, harimo agasantere ka Kabumba n’ahahoze Paruwasi ya ADEPR Rusiza, aho hiciwe imiryango irenga 308 y’Abatutsi bahahungiye bizeye ubutabazi.

Umwe mu barokotse Jenoside wakuriye muri ako gace, mu buhamya bwe yavuze ati: “Twahungiye hano kuri Paruwasi twibwira ko ari mu ngoro y’Imana, ko nta kibazo kihaba. Ariko inkoramaraso zatwiciye abacu imbere y’urusengero.”

Yavuze ko abayobozi bo mu gihe cya Jenoside bakusanyije imiryango yaturukaga ahahoze ISAR Tamira n’ahandi, bakayijyana kuri uru rusengero kugira ngo bayicirweyo. Ngo babarangiraga urusengero nk’aho ari ahantu hizewe, nyamara ari amayeri yo kuborohereza kubicirayo.

Kuri Paruwasi ya ADEPR Rusiza, hiciwe imiryango irenga 308 y’Abatutsi bahahungiye bizeye ubutabazi



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-07 13:54:06 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tubabajwe-no-kuba-duturanye-nigihugu-gicumbikiye-abatwiciye-muri-Jenoside--Meya-Mulindwa.php