English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwatangiye inzira ivuguruye yo gushakisha ahantu hose hari amabuye y'agaciro 

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Rito Tinto Minerals Development Limited byatangije umushinga mugari wo gushaka ahari amabuye y’agaciro no guteza imbere ubucukuzi bwayo by’umwihariko aya lithium, tin, tungsten na tantalum hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry’ibyuma bimenya aho amabuye yose aherereye.

Muri Mutarama 2024 nibwo u Rwanda na Rito Tinto Minerals Development Limited byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Lithium mu ntara y’Uburengerazuba.

Kuri iyi nshuro mu itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwashyize hanze kuri uyu wa 23 Nyakanga 2023, rigaragaza ko uyu mushinga mugari uzakora mu mpande nyinshi z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, birangajwe imbere no kuyashaka.

3Ts ni uburyo buvunaguye bukomatanya amabuye y’agaciro y’ubwoko butatu burimo nka tin akomoka kuri gasegereti iyo yatunganyijwe, aya tungsten akomoka kuri wolfram na yo yatunganyijwe na tantalum akomoka kuri coltan.

Muri uyu mushinga kandi hazakorwa ibikajyanye no gushaka andi mabuye y’ubundi bwoko ari mu butaka bw’u Rwanda.

Rio Tinto ni ikigo cy’Abongereza n’Abanya-Australia cyashinzwe mu 1873.

Ni icya kabiri kinini ndetse gikomeye mu bijyanye no gushakisha, gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro mu Isi hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.

Kigira abakozi barenga ibihumbi 46 mu Isi, kigakorera mu bihugu 35 ku Isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Canada, Afurika y’Epfo, Nouvelle-Zélande, Mongolia, Madagascar, Iceland n’ibindi.

Gicukura amabuye y’ubwoko burimo Zahabu, Umuringa, Diyama, Scandium, Aluminum, umunyu, Lithium, n’andi kandi cyifashisha ibikoresho bihambaye bitahura aho aherereye n’ibigifasha kuyacukura.

Iki kigo kiri ku masoko y’Imari n’Imigabane y’ibihugu bikomeye nk’irya Londres mu Bwongereza, irya Australia n’irya New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

U Rwanda rwashyizeho gahunda y’igihe kirekire yo kuzamura umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro, ukava ku ruhare rwa 3% rugira ku musaruro mbumbe w’igihugu, no guha akazi abarenga ibihumbi 72 barukoramo ubu. Ikoranabuhanga ni ryo ryishingikirijweho.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubutaka bw’u Rwanda bubumbatiye amabuye afite agaciro byibuze ka miliyari 150$, ikibazo kikaba uburyo bugezweho bwo kuyavanamo uko yakabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Icyakora rumaze kugerageza kuko ubu rufite inganda zitunganya ayo mabuye zirimo nk’urwa gasegereti rwa Luna Smelter n’urutunganya zahabu rwa Gasabo Gold Refinery Ltd.

Mu mezi ashize kandi mu Karere ka Bugesera huzuye uruzajya rutunganya Coltan rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za Coltan mu kwezi. Rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 20$.

Ibyo byatumye umusaruro wiyongera kuko nk’amabuye y’agaciro rwohereje mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, bigaragaza izamuka rya 43.0%.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA AHANTU HEZA

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-24 09:14:09 CAT
Yasuwe: 75


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwatangiye-inzira-ivuguruye-yo-gushakisha-ahantu-hose-hari-amabuye-yagaciro-.php