English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwemereye Zimbabwe inkunga y'ibigori

U Rwanda rwemereye Zimbabwe  inkunga y'ibigori bingana na toni 1000 mu rwego rwo gufasha iki gihugu guhangana n'inzara yatewe n'amapfa acyugarije.

Ni igikorwa cyije nyuma yaho Perezida w'icyo gihugu Emmerson Mnangagwa aherutse gutangaza ko umusaruro w'ubuhinzi wa 2023/24 utabaye mwiza bijyanye n'izuba ryavuye cyane bituma ababarirwa muri miliyoni zirindwi bahura n'inzara idasanzwe.

Amakuru y'ubu bugiraneza yatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe Fredric Shava ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 ishize u Rwanda  rwibohoye ,byari byateguwe n'Abanyarwanda baba muri Zimbabwe.

Minisitiri Fredric Shava  yavuze ko ibyo bigori babyiteze mu minsi mike igiye kuza ndetse aboneraho no gushimira ubugiraneza bw'u Rwanda, Perezida Paul Kagame ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

Ati"Iki gikorwa cy'ubugiraneza u Rwanda rukoze ni uburyo bwo kumva neza ubusabe bwa Perezida Mnangagwa ku bibazo by'amapfa byatewe n'ibiza byabaye hagati ya 2023 na 2024.

Fredric Shava yavuze ko Zimbabwe itazigera yibagirwa na rimwe igikorwa nk'icyo cy'ubugiraneza gikozwe n'u Rwanda.

U Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano ukomeye cyane mu nzego zitandukanye haba mu bya politike, ubuzima,uburezi,ubukungu n'izindi nzego.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni avuga ko umubano w'ibyo bihugu utagaragazwa no kugenderanirana hagati y'abayobozi bakuru gusa ahubwo ko bishingira no ku masezerano 26 y'ubufatanye mu nzego zitandukanye nk'ubukungu,uburezi n'ibindi.

Ubuhinzi mu Rwanda ni kimwe mu bintu bikorwa n'umubare minini w'abaturage kandi umusaruro uva muri bwo ukaba ukomeje kwiyongera umunsi ku munsi, nko mu 2017 umusaruro mbumbe ukomoka ku buhinzi wari miliyari 2.027 ariko warazamutse ugera kuri miliyari 3.415 Frw bingana na 88% kuko intego u Rwanda rwari rwihaye yari miliyari 3.888 Frw.

Muri uwo musaruro wose ibigori ni kimwe mu bihingwa bifite uruhare runini, aho umusaruro wabyo wavuye kuri toni 358.41 ugera kuri toni 508.495.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-12 11:38:38 CAT
Yasuwe: 110


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwemereye-Zimbabwe-inkunga-yibigori.php