Ubukene bwugarije Rayon Sports bushobora gutuma itakaza umukinnyi ukomeye.
Ikipe ya Rayon Sports iri mu mage akomeye yo kubura ubushobozi bwo guhemba abakinnyi ndetse no kuzuza inshingano yagiranye n’abakinnyi batandukanye, amakuru aturuka muri Rayon Sports avuga ko Nsabimana Aimable atahawe ibyo yagombwaga bikaba biri gutuma atagaragara mu myitozo hamwe na bagenzi be.
Ku wa 24 Nzeri 2024 umukinnyi ukina yugarira muri Rayon Sports Nsabimana Aimable ntago yitabiriye imyitozo nk’uko bisazwe kubera ko ngo haribyo yemerewe n’ubuyobozi bw’ikipe ariko atahawe.
Nsabimana Aimable n’umukinnyi w’umuhanga aho imikino yose yakinnye yagaragaje urwego ruri hejuru afatanyijemo n’umukinnyi ufite inkomoko muri Senegal Omar Gning.
Ngabo Roben akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yemeje ko uyu mukinnyi atakoze imyitozo bitewe n’ikibazo cy’amafaranga afitanye na Rayon Sports akomeza avuga ko ikibazo cye cyizweho ko kigiye guhabwa igisubizo.
Ati’’ Ejo Nsabimana ntiyakoze imyitozo, hari ibyo agobwa n’ubuyobozi, gusa ejo hashize yavuganye na bwo. Nta gihindutse ashobora kuzagaragara ku mukino wa dufitanye na Rutsiro FC.’’
Yakomeje avuga ko Rayon Sports ifite ikibazo cy’amikoro make ndetse ko kiri kuganirwaho n’abayobozi batandukane kugira ngo haboneke umuti wacyo ndetse mu buryo burambye.
Rayon Sports irikuvugwamo ibibazo by’amikoro izacakirana na Rutsiro FC iri gukora imyitozo amanywa n’ijoro, akaba ari nayo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukino wishiraniro ku bakunzi ba Rutsiro FC uzabera kuri Stade mpuzamahanga ya Rubavu saa cyenda z’amanywa ku wa Gatandau. Ibi bibazo kandi bya Nsabimana bije nyuma y’iminsi mike Haruna Niyonzima atandukanye na Rayon Sports kubera kutuzurizwa amasezerano bagiranye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show