English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda:Inzara iri guca ibintu mu barimu n'abana babo,byatumye bakora imyigaragambo

Abarimu bo mu gihugu cya Uganda bigisha mu mashuri abanza aherereye mu karere ka Soroti, mu ntangiriro z’icyumweru bazindukiye ku biro by’akarere bagaragambya basaba ko bishyurwa imishahara yabo bamaze amezi menshi badahembwa.

Aba barimu bavugaga ko bitumvikana uburyo bakora amezi menshi badahembwa, bityo bagasaba guhabwa igisubizo cya vuba kuko bitabaye ibyo badashobora gusubira mu mashuri. 

Amakakuru avuga ko mu bigaragambya hari abarimu batarahabwa n'urutoboye kuva muri Gashyantare 2024 kugeza magingo aya.

Umwarimu wigisha mu ishuri ribanza rya Awoja bridge, Susan Alupo, yagaragaje ko bikabije cyane kubona ajya kwigisha kandi igifu kirimo gusya ubusa, ndetse n’abana be basigaye mu rugo bicira isazi mu jisho. Yagize ati "biduca intege".

Undi mwarimu uhagarariye abandi uzwi nka Moses Etiau, we yateye ubwoba abayobozi b’akarere ababwira ko bagomba gufunga ibiro bakoreramo kugeza igihe ibyo basaba bishyizwe mu bikorwa. Ati "uyu munsi twaje tubabaye, kandi twiteguye gukinga ibiro bishinzwe abakozi kugeza dusubijwe".

Bwana Simon Peter Edoru, umuyobozi w’akarere yatangaje ko ikibazo bakimenye aho abarimu barenga 300 bagizweho ingaruka no kutabona imishahara yabo nyuma y’amezi menshi. Abagera kuri 30 bonyine nibo babonye imishahara yuzuye. 

Yihanganishije abarimu ababwira ko kutishyurwa byatewe n’amakosa yagaragaye ubwo bamwe boherezaga imibare ya konti zabo.

Uyu muyobozi yijeje aba barimu bigaragambyaga ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka, yanabasabye kohereza ibyangombwa byabo bitarenze umunsi umwe bityo bakabona imishahara yabo yari yarazimiye.

Inkuru ya Daily Monitor ivuga ko kuri uyu wa kabiri tariki 02 Nyakanga 2024 hateganyijwe inama irahuza ubuyobozi bufite aho buhuriye n’ikibazo cy’imishahara y’aba barimu. Ni mu gihe basabwe gutuza, ndetse bakanasubira mu mashuri yabo nyuma yo kwizezwa ubwishyu bidatinze.



Izindi nkuru wasoma

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.

Mu Rwanda 35% by’abakora uburaya bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA- Minisitiri Dr Sabin.

Rubavu: Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka basabye kurwanya ihohoterwa.

DRC: Abarimu bigisha mu mashuri abanza arenga 150 bahagaritse imyigaragambyo.

Umushinga Mupaka Shemba Letu ll ugiye kunganira abagore n'urubyiruko basaga 2,900 bakora ubucuruzi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-02 11:39:17 CAT
Yasuwe: 157


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UgandaInzara-iri-guca-ibintu-mu-barimu-nabana-babobyatumye-bakora-imyigaragambo.php