English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka basabye kurwanya ihohoterwa.

Binyuze mu mushinga Mupaka Shamba Letu II abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ihuza u Rwanda na DRC muri Rubavu basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa mu ngo.

Ibi babisabwe mu bukanguramba bwateguwe na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda(CIJP) ku nkunga ya Alert International binyuze  mu bagore bafashwa n'umushinga.

Padiri Niragire Valens ni umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n'Amahoro mu nama y'Abepiskopi mu Rwanda agaruka ku mpamvu bahisemo  gukora ubukanguramba ari uko barajwe ishinga n'iterambere ry'umuryango kandi ko umuryango ubana mu makimbirane utakwigera utera imbere.

 Ati "Biragoye ko umuryango urimo amakimbirane utera mbere kuko buri wese atekereza ibyo ashatse, habamo urwikekwe, amakimbirane akaba menshi n'ubukene ku buryo bigira ingaruka kuri buri wese kugera ku gihugu ari nayo mpamvu bahera ku bacuruzi ngo nibagira amahoro mu miryango yabo bayasakaze no mu baturanyi ihohoterwa ricike burundu."

Padiri Niragire yavuze ko usanga imiryango myinshi irimo amakimbirane usanga hahoramo ubukene bityo buri wese akwiye gukora ibishoboka byose ngo ricike.

Mugisha Francois umukozi w'akarere ka Rubavu wari uhagarariye ubuyobozi bw'akarere yavuze ko igihugu kitatera imbere abaturage badatekanye, hakigaragara amakimbirane, asaba buri wese kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa mu ngo.

Yashimye umushinga Mukapa Shamba Letu II kuko ugira uruhare mu iterambere ry'abatuye akarere asaba ko byarushaho kugera mu mirenge yose igize akarere.

Yasabye ko buri wese yaba umukangurambaga aho ari hose mu miryango, inshuti abaturanyi n'abandi bose kugira ngo nabo basinzire nkuko nabo babasha gusinzira.

Umwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ashishikariza buri wese guharanira ko urugo rwe rwabaho mu Mahoro ababana bakumvikana bakabaho ubuzima buzira ihohoterwa kuko rigira ingaruka kuri buri wese n'igihugu muri rusange.

Ati "Kuri ubu twahinduye ubuzima turakora ubucuruzi bukagenda ubukene twabukubise incuro amahoro aganza mu ngo zacu, ni byiza ko ubukanguramba bubaho kuko butuma twisuzuma tukamenya aho tugeze turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa mu ngo."

Raporo igaragaza ishusho y’uko uburinganire buhagaze mu turere dutandukanye tw’igihugu, Gender Statistic Profile Report 2023, yasohotse ku wa 23 Kanama 2024 igaragaza ko ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, mu marangamutima n’irishingiye ku gitsina rikigaragara.

Imibare yakusanyijwe mu 2020, igaragaza ko abagore 37% bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bahuye n’ihohoterwa ribabaza umubiri kuva bafite imyaka 15, na ho abagera kuri 23% bo bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva bafite imyaka 15.

Ku ruhande rw’abagabo bahuye n’ihohoterwa ribabaza umubiri kuva bafite imyaka 15 bagera kuri 30% na ho abo byagaragaye ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina b oni 6%.

Abagore 46% bigeze gushyingiranwa n’umugabo bakorewe ihohoterwa ribabaza umubiri, irishengura umutima cyangwa irishingiye ku gitsina mu gihe abagabo bo muri icyo cyiciro 18% na bo bahuye n’ihohoterwa ryo mu buryo butandukanye.

Raporo ya 2021-2022 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Migeprof, igaragaza ko abagore 233 [98%] bagejeje ibirego byabo muri Isange One Stop Center ziri hirya no hino mu gihugu, bahawe ubufasha kandi ibibazo byabo bigakurikiranwa mu gihe muri uwo mwaka habonetse ibirego bine [2%] by’abagabo gusa.

Imibare ya NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose na ho abagore bari 48.809.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Ubushakashatsi: Abagore bageze mu zabukuru bakunda imibonano mpuzabitsina kukigero cya 70%.

Rubavu: Koperative ebyiri zahembwe miliyoni 5.6 zisabwa kwiteza imbere.

Abacuruzi bemera ko ubucuruzi bwagize uruhare rwa 19% mu rwego rwa serivisi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-01 11:52:45 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Abagore-bakora-ubucuruzi-bwambukiranya-umupaka-basabye-kurwanya-ihohoterwa.php