Uganda:Umubare w'abahitanywe n'inkangu ukomeje gutumbagira
Ku cyumweru tariki ya 11 Nyakanga, Abapolisi batangaje ko umubare w'abahitanywe n'inkangu yabereye ahantu hari ikimoteri kinini cy'imyanda mu murwa mukuru Kampala wakomeje kuzamuka ku buryo ubu habarurwa abagera kuri 21 bamaze gupfa.
Ubugenzuzi bwa Guverinoma mu butumwa bwanyujije ku rubuga rwa X,bwatangaje ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane icyateye iyi nkangu kandi ko hazafatwirwa ibyemezo abayobozi bose bazasangwa baragize uburangare.
Imibare igaragaza ko hamaze kurokorwa abantu 14 mu gihe abagera ku 1000 bataye ingo zabo.
Umuvugizi wa Polisi Patrick Onyango, akomeza avuga ko abandi bashobora kuba bakiri munsi y'ubutaka ariko umubare ukaba uazwi.
Umusozi munini cyane wakozwe n'imyanda wateje inkangu mu ijoro ryo ku wa gatanu, utwikira inzu ziri hafi cyane y'icyo kimoteri, mu gihe abahatuye bari basinziriye, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse ko hakorwa iperereza ku kuntu abantu bari baremerewe gutura hafi cyane y'icyo kimoteri cy'imyanda gishobora guteza ibyago nk'ibyo", ndetse ategeka ko abatuye "mu manegeka" bahakurwa.
Abahatuye kuva kera bahoraga binubira iyo myanda bavuga ko ishobora kwangiza ibidukukikije kandi ikaba ibangamiye abaturage.
Gusa ku rundi ruhande, Ubuyobozi bw'umujyi wa Kampala bwamaze imyaka myinshi buvuga ko buri gushaka uburyo bwo gushaka ikindi kibanza gusa amaso ahera mu kirere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show