Rusizi: Urubyiruko nirwo rukomeje kwishora mu nzira y’ubujura.
Mu Karere ka Rusizi, mu murenge wa Gihundwe, akagari ka Burunga ho mu mudugudu wa Burunga, niho hafatiwe abakurikiranweho icyaha cy’ubujura bwabaye ku wa 24 Nzeri 2024, basazwe mu rugo rwa Nzeyimana uzwi nka Pandagare nawe akaba ari mubakekwaho icyaha cy’ubujura.
Abaturiye aka gace batangaje ko bajengerejwe n’abajura baza bakabatwarira ibikoresho ndetse bakanabibira amatungo, ibi bisambo bikaba byiganje mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Rusizi.
Aba bakurikiranweho icyaha cy’ubucura bafatiwe mu cyuho bari kugurisha ibyibano mu murenge wa Gihundwe, abashwe bafatanwe ibikoresho byinshi byiganjemo ibyo mu rugo, ibijyamirwa n’imashini idoda.
Aba bakurikiranweho icyaha cy’ubujura umwana w’imyaka 16 y’amavuko, Niyogisubizo w’imyaka 19 y’amavuka na Nkanka na Jeanette w’imyaka 32 bose basazwe batuye mu murenge wa Gihundwe.
Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux, yagiranye n’itangazamakuru yatangaje ko bafatiwe mu rugo rw’uwari usanzwe ku rutonde rw’abakekwaho ubujura wahise aburirwa irengero ubu akaba ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Yagize ati “Twafashe “abajura” batatu bari mu bazengereje abaturage, barimo umugore. Bafashwe bagurisha ibyibwe mu rugo rwa Nzeyimana bahimba Pandagare.”
Ingabire Joyeux yasabye abaturage ko buri wese agomba kuba ijisho ryamugenzi we, ko bagomba kudahishira abanyabyaha , abasaba kujya baha ubuyobozi amakuru ku gihe. Abafashwe bajyanywe kuri Polisi Sitasiyo ya Kamembe, mu gihe abibwe bashyikirijwe ibyabo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show