English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko Abasenateri b’u Rwanda basobanuriye u Burayi ukuri ku bibazo byo muri Congo

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Mata 2025, Sena y’u Rwanda yagejejweho raporo y’urugendo itsinda ry’Abasenateri bayobowe na Dr Usta Kaitesi bagiriye mu bihugu bya Denmark, Sweden, Norway na Finland, hagati ya tariki ya 10 na 15 Werurwe 2025.

Uru rugendo rwari rugamije gutsura umubano n’inteko zishinga amategeko z’ibi bihugu, ariko rwanabaye umwanya mwiza wo gusobanura ku buryo burambuye imiterere y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Senateri Kaitesi n’abandi bari kumwe bavuze ko mu bihugu basuye, harimo abayobozi b’inteko n’abadipolomate, bigaragaraga ko hari imyumvire icuritse ku kibazo cya Congo, aho bamwe bagereranyaga u Rwanda n’u Burusiya naho RDC bakayigereranya na Ukraine. Abasenateri bakomeje bagaragaza ko iyo mvugo ishuka amahanga, igamije kugaragaza u Rwanda nk’intandaro y’intambara, nyamara rutagerwaho n’ubutabera mpuzamahanga mu gihe ruhanganye n’umutwe wa FDLR — ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Raporo yagejejwe kuri Sena yagaragaje ko Abasenateri basobanuriye abo bayobozi impamvu M23 yafashe intwaro, bashimangira ko ari umutwe urwanira uburenganzira bw’abaturage b’Abatutsi bo muri Congo bakomeje kwicwa no guhezwa, aho Leta ya Congo ikorana n’umutwe wa FDLR mu bikorwa by’ivangura n’itsembabwoko. Bavuze ko u Rwanda rwashyizeho ubwirinzi nyuma y’ubushotoranyi bwa DRC, ndetse ko FDLR yigeze kugaba ibitero birenga 20 ku butaka bw’u Rwanda.

Dr Kaitesi yagaragaje ko ayo mahanga akwiye kudakomeza kugendera ku makuru y’imfabusa atangwa n’ibihugu nka Bubiligi, byatangaje ko bisaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano, ariko nyamara bigakora ibi bishingiye ku makuru yuzuye ibinyoma. Ngo nyuma yo gusobanurirwa ukuri, bamwe mu bo baganiriye bemeye ko ikibazo gikwiye gusuzumwa mu mizi, ndetse bagasaba Leta ya Congo kwitandukanya na FDLR no kuganira na M23 aho gukomeza imirwano.

Iyi raporo ishimangira ko igihe amahanga amaze yirengagiza ikibazo cya FDLR cyagize uruhare muri Jenoside mu Rwanda, ari cyo gituma amahoro mu karere atagerwaho. Ni yo mpamvu Abasenateri bashimangiye ko bagiye gukomeza urugendo rwo gusobanurira amahanga ukuri, kugira ngo u Rwanda rutere imbere mu mudendezo, rutabangamiwe n’inkuru z’iteshagaciro zituruka hanze.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-05 11:41:32 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-Abasenateri-bu-Rwanda-basobanuriye-u-Burayi-ukuri-ku-bibazo-byo-muri-Congo.php