English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubyeyi wa Ezra Kwizera yitabye Imana nyuma y’uburwayi butunguranye.

Ezra Kwizera  wamenyekanye  mu gukora imiziki no kuyitunganya, uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye, yavuze ko atewe agahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana  mu mpera z’icyumweru gishe azize  uburwayi butunguranye.

Uyu muhanzi yagize ati ’’Dufite amashimwe ku mwanya w’Imana yaduhaye wo kubana nawe mubyeyi, ruhukira mumaboko meza yayo twe tuzagukumbura.’’

Mu kiganiro Ezra  Kwizera yagira nye n’itangazamakuru yatangaje ko umubyeyi we yari atuye Kimironko, yafashwe n’uburwayi  butunguranye  ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, agahita ajya muri ‘coma’ kugeza ubwo yitabye Imana.

Anahanzi batandukanye  barimo Ally Soudy, Alpha Rwirangira,The Ben, Frank Joe n’abandi batandukanye  bahaye  Ezra Kwizera  ubutumwa bw’ihumure.

Umuhanzi Kwizera Ezra  wanashinze inzu itunganya imiziki   yitwa ‘Narrow Roard Recors,’ iyi studio yazamuye abahanzi benshi mu myaka yatambutse.

Kwizera Ezra yatangiye  umuziki 1998, unaherutse  gutangaza ko imirimo  yo gukora album ya gatanu yise ‘ Waka Waka’ ko igeze kure.



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-24 10:42:01 CAT
Yasuwe: 269


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubyeyi-wa-Ezra-Kwizera-yitabye-Imana-nyuma-yuburwayi-butunguranye.php