English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugore wa Christian Malanga ababajwe n'uburyo  umwana we  wagiye akurikiye se yatawe muri yombi

Umuryango wa Christian Malanga ukomeje kugaragaza imbamutima zawo nyuma y’igitero yagaragaje ko yari ayoboye cyagerageje ‘guhungabanya inzego z’ubutegetsi’ za Congo ku cyumweru, aho yerekanye umuhungu we Marcel Malanga bari kumwe muri icyo gitero.

Brittney Sawyer nyina wa Marcel Malanga, yatangaje kuri Facebook ubutumwa bw’uko ababajwe n’abarimo kumwoherereza amashusho y’umuhungu we.

Igisirikare cya DR Congo cyatangaje ko Christian Malanga yishwe arasiwe ku biro by’umukuru w’igihugu nyuma yo kwanga gufatwa n’inzego z’umutekano.

Marcel Malanga we ari mu bantu bagera kuri 50 bafashwe n’igisirikare, barimo abanyamerika batatu, n’umunyecongo umwe ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, nk’uko umuvugizi w’igisirikare Brig Gen Sylavin Ekenge yabitangaje.

Amakuru avuga ko aba bafatiwe ku ruzi Congo i Kinshasa bakuyemo imyambaro ya gisirikare bari bambaye, bashaka kwambuka uruzi ngo basohoke muri DR Congo.

Amashusho atandukanye agaragaza Marcel Malanga hamwe n’umwe mu banyamerika hamwe n’abandi bafashwe n’abasirikare babakuye ahameze nko mu gishanga.

Aba barashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi mu gitero bakoze mu rukerera rwo ku cyumweru, igitero Christian Malanga yacishije ‘Live’ kirimo kuba kuri ‘page’ ye ya Facebook ubwo bari bafashe ibiro bya perezida wa DR Congo i Kinshasa.

Brittney Sawyer, umunyamerika ufitanye abana  barimo Marcel na Christian Malanga, yanditse ati: Uyu yari umuhungu utazi ibyo arimo wakurikiye se.

Amashusho yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyamaga mbere, agaragaza Christian Malanga wari warabonye ubwenegihugu bwa Amerika, yigisha umuhungu we Marcel Malanga gukoresha imbunda kuva akiri muto.

Marcel Malanga, umunyamerika w'imyaka 21, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri DR Congo, yagiye agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko afata se nk'ikitegererezo, ndetse hamwe kuri Instagram yavuze ko "ategereje cyane guhindura isi" ari kumwe na se.

Yongeraho ati: “Ndananiwe cyane kubera amashusho arimo gutangazwa hose n’ayo barimo kunyoherereza. Imana izabitaho mwa bantu mwe!...”

Marcel yagaragaye ari kumwe na se mu gitero cyo ku cyumweru nijoro. We na bagenzi be bafashwe ntibaragezwa imbere y’ubucamanza ngo bavuge ku byaha baregwa.

 

Igisirikare cya Congo kivuga ko abantu bane mu bari bakoze iki gitero bishwe barashwe, muri bo harimo Christian Malanga, n'umwe mu biciwe mu mirwano ku rugo rwa Vital Kamerhe.

Lucy Tamlyn, Ambasaderi wa Amerika i Kinshasa, yatangaje ko yatunguwe n’amakuru ko hari Abanyamerika baba baragize uruhare muri uko kugerageza guhirika ubutegetsi.

Yanditse kuri X ati: “Mwizere ko tuzafatanya n’abategetsi ba DR Congo ibishoboka byose mu iperereza ryabo kuri ibi byaha no kubiryoza umunyamerika wese wabigizemo uruhare”.

Kugeza ubu ariko Abanyecongo barakibaza ibibazo bitarabonerwa ibisubizo kuri iryo tsinda rya Christian Malanga n’ibyo ryakoze.

Ibyo bibazo birimo uko ryabashije gutegura iki gikorwa mu murwa mukuru, gutera urugo rwa Vital Kamerhe mu gace karindwa cyane ka Kinshasa hagashira isaha ataratabarwa, no gutera ibiro by’umukuru w’igihugu biri muri 1,2km uvuye kwa Vital Kamerhe – nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga, bakabifata bitabagoye.

Marcel yagaragaye ari kumwe na se mu gitero cyo ku cyumweru nijoro. We na bagenzi be bafashwe ntibaragezwa imbere y’ubucamanza ngo bavuge ku byaha baregwa.

Igisirikare cya Congo kivuga ko abantu bane mu bari bakoze iki gitero bishwe barashwe, muri bo harimo Christian Malanga, n'umwe mu biciwe mu mirwano ku rugo rwa Vital Kamerhe.

Lucy Tamlyn, Ambasaderi wa Amerika i Kinshasa, yatangaje ko yatunguwe n’amakuru ko hari Abanyamerika baba baragize uruhare muri uko kugerageza guhirika ubutegetsi.

Yanditse kuri X ati: “Mwizere ko tuzafatanya n’abategetsi ba DR Congo ibishoboka byose mu iperereza ryabo kuri ibi byaha no kubiryoza umunyamerika wese wabigizemo uruhare”.

Kugeza ubu ariko Abanyecongo barakibaza ibibazo bitarabonerwa ibisubizo kuri iryo tsinda rya Christian Malanga n’ibyo ryakoze.

Ibyo bibazo birimo uko ryabashije gutegura iki gikorwa mu murwa mukuru, gutera urugo rwa Vital Kamerhe mu gace karindwa cyane ka Kinshasa hagashira isaha ataratabarwa, no gutera ibiro by’umukuru w’igihugu biri muri 1,2km uvuye kwa Vital Kamerhe  kandi bakabifata bitabagoye.

 



Izindi nkuru wasoma

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rwasobanuye uko Nkundineza Jean Paul yakubitiwe muri gereza.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.

Ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède yatandukanye na Byiringiro Lague.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-21 03:53:41 CAT
Yasuwe: 309


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugore-wa-Christian-Malanga-ababajwe-nuburyo--umwana-we--wagiye-akurikiye-se-yatawe-muri-yombi.php