English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Juno Kizigenza  yanyomoje amakuru avuga ko yashishuye indirimbo ‘Milele’.

Umuhanzi w’umunyempano Juno Kizigenza yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise Shenge, ariko ntiyatinze gukubitana n’ibihuha by’uko yaba yariganye indirimbo Milele.

Ku mbuga nkoranyambaga, abafana bamwe bamaze iminsi bagereranya izi ndirimbo zombi, bashimangira ko hari aho zihuriye mu njyana no mu miririmbire.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Juno yanyomoje aya makuru, avuga ko indirimbo ye ari igihangano cy’umwimerere.

 Ati “Ndi umuhanzi ugira udushya twanjye bwite. Hari ubwo ibihangano by’abahanzi bitandukanye bishobora gusa, ariko ntabwo bivuze ko ari ugushishura.”

Yanagarutse ku kuba ibyo abantu bafata nk’igisa bishobora kuba gusa impinduka z’inyunganizi mu njyana n’ibitekerezo bijyanye n’umuziki.

Juno kandi yasabye abafana kureba umuziki nk’uburyo bwo kwishima no gushyigikira abahanzi bakomeje kurwana no guteza imbere impano zabo. Yaboneyeho no gushimira buri wese ukomeje kumuba hafi mu rugendo rw’umuziki we, ashimangira ko urukundo rw’abafana ari rwo rutuma akomeza gukora ibihangano bifite ireme.



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine

Byiringiro Lague yajyanye muri RIB umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda

Umuhanzi Delcat Idengo yashyinguwe mu mvururu: Polisi yarashe yivuganye babiri

RED-Tabara yanyomoje Perezida Ndayishimiye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-21 08:44:31 CAT
Yasuwe: 230


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Juno-Kizigenza--yanyomoje-amakuru-avuga-ko-yashishuye-indirimbo-Milele.php