English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Rickman Manrick yitandukanyije n’abavuga ko arebana ayi’ingwe na  Sheilah Gashumba.

Umuhanzi wo muri Uganda Rickman Manrick, yavuze ko akivugana na Sheilah Gashumba wahoze ari umukunzi we akaba n’umujyanama we mu muziki icyarimwe, bitandukanye n’ibyavugwaga ko barebana ay’ingwe.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo ‘NRG’ yo muri Uganda, yavuze ko kuba baratandukanye bidasobanuye ko babaye abanzi, icyakora avuga ko baganira mu gihe ari ngombwa gusa.

Rickman Manrick na Sheilah Gashumba batandukanye muri Gicurasi 2024 nyuma y’imyaka itatu bakundana, aho uyu mukobwa yabishimangiye mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Muri iyi baruwa Gashumba yanditse mu gutandukana kwabo, yavuze ko banatandukanye mu mikoranire ya muzika.

Richman yongeye kuvuga ko nta kibazo afitanye na Gashumba, mu gihe mu Ukwakira nabwo yongeye kubibazwaho ubwo Gashumba yari yaguze imodoka ariko ntiyaboneka mu birori byo kuyishimira, agashimangira ko nubwo ataje ariko babanye neza ntakibazo.



Izindi nkuru wasoma

USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.

Umuhanzi Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki yahamije ko ari mu rukundo.

Umuhanzikazi Butera Knowless yahakanye ko nta bibazo yigeze agirana na mugenzi we Bwiza.

Byamaze kwemezwa ko umuhanzi ukomeye mu jyana ya R&B John Legend azataramira i Kigali.

Umuhanzi Nel Ngabo yahakanye amakuru avuga ko muri Kina Music atishimye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-09 17:21:55 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Rickman-Manrick-yitandukanyije-nabavuga-ko-arebana-ayiingwe-na--Sheilah-Gashumba.php