Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida
Umwarimu akaba n'umuhanzi mu njyana ya Hip Hop Habinama Thomas uzwi nka Thomson mu muziki , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi yashikirije komisiyo y'igihugu ishinzwe Amatora (NEC) Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida mu matora ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Habinama yaje yiyongera ku bandi bantu batanu bamaze gutanga kandidatire zabo ku mwanya wa Perezida muri ayo matora.
Habimana asanzwe ari umuyobozi wa w'icyigo Hope Techinical School cyo mu Karere ka Rubavu ariko ibyo akabifatanya n'ubuhanzi.
Habimana yavuze ko mbere yo kuba Umuyobozi w'ishuri yabaye umurezi imyaka isaga 13.
Habimana kandi yavuze ko yakunze Politike kuva akiri muto bituma akura yumva ko nageza imyaka imwemerera guhatanira uwo mwanya agomba guhita abikora.
Yakomeje avuga ko mu gihe kandidatire ye yatambuka yazitwara neza , Ati" icyizere mfite ni ukuba nshobora gutanga kandidatire umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida ni byiza kugirango najye nshimangire ko imbaraga, ubushake Guverinoma y'ubumwe bw'Abanyarwanda yashizemo kugirango igihugu cyacu gitere imbere uyu ni umwe mu musaruro."
Thomas avuga ko intebe y'umukuru w'igihugu isobanuye byinshi iyo ugiriwe ikizere n'abaturage ariko akomeza avuga ko niyo atagirirwa icyizere,yakomeza guhatana no mu kindi gihe kuko akiri muto.
Habimana yavuze ko mu rugendo rwe rwo gushaka ibyangombwa bitigeze bimugora kuko nta mbogamizi nyinshi yahuye nazo.
Habimana ufite umugore n'abana asanzwe ari Umurezi n'umuhanzi mu njyana na Hip Hop aho afite indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye zirimo Yaratwimanye,Menya ibyawe n'izindi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show