English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida

Umwarimu akaba n'umuhanzi mu njyana ya Hip Hop Habinama Thomas  uzwi nka Thomson mu muziki , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi yashikirije komisiyo y'igihugu ishinzwe  Amatora (NEC) Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida mu matora ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Habinama yaje yiyongera ku bandi bantu batanu bamaze gutanga kandidatire zabo ku mwanya wa Perezida muri ayo matora.

Habimana asanzwe ari umuyobozi wa w'icyigo Hope Techinical School cyo mu Karere ka Rubavu ariko ibyo akabifatanya n'ubuhanzi.

Habimana yavuze ko mbere yo kuba Umuyobozi w'ishuri yabaye umurezi imyaka isaga 13.

Habimana kandi yavuze ko yakunze Politike kuva akiri muto bituma akura yumva ko nageza imyaka imwemerera guhatanira uwo mwanya agomba guhita abikora.

Yakomeje avuga ko mu gihe kandidatire ye yatambuka yazitwara neza , Ati" icyizere mfite ni ukuba nshobora gutanga kandidatire umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida ni byiza kugirango najye nshimangire ko imbaraga, ubushake Guverinoma y'ubumwe bw'Abanyarwanda yashizemo kugirango igihugu cyacu gitere imbere uyu ni umwe mu musaruro."

Thomas avuga ko intebe y'umukuru w'igihugu isobanuye byinshi iyo ugiriwe ikizere n'abaturage ariko akomeza avuga ko niyo atagirirwa icyizere,yakomeza guhatana no mu kindi gihe kuko akiri muto.

Habimana yavuze ko mu rugendo rwe rwo gushaka ibyangombwa bitigeze bimugora  kuko nta mbogamizi nyinshi yahuye nazo.

Habimana ufite umugore n'abana asanzwe ari Umurezi n'umuhanzi mu njyana na Hip Hop aho afite indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye  zirimo Yaratwimanye,Menya ibyawe n'izindi.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-29 09:19:16 CAT
Yasuwe: 214


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-mu-njyana-ya-Hip-Hop-yatanze-kandidatire-ku-mwanya-wa-Perezida.php