English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi wa filime Lance Reddick yitabye Imana

Lance Reddick  yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa 17 Werurwe 2023,ku myaka 60, yari umwe mu bakinnyi ba filime John Wick akinamo yitwa ‘Charon.

Yitabye Imana iyi filime yatangiye atayishojek’uko igice cyayo cya  kane giteganyijwe kuzasohoka ku wa 24 Werurwe 2023.

Icyateye urupfuru rwa Reddick ntikiramenyekana gusa yaguye mu rugo iwe i Los Angeles muri California , asize umugore Stephanie n’abana babiri Yvonne Nicole Reddick na Christopher Reddick.

Reddick kandi yari amaze imyaka 25 mu mwuga wo gukina filime byari biteganyijwe ko azagaragara muri filime Ballerina yakomotse kuri John Wick yari kuzahuriramo na Ana de Armas.

Apfuye amaze gucyina filime zirenga 27, yamamariye muri filime ‘The Wire’ yasohotse kuva 2002 kugeza 2008 akinamo ari umupolisi wo mugace ka Baltimore akina yitwa Lieutenant Cedric Daniels.

Reddick wize ibijyanye na muzika muri Kaminuza ya Rochester iri i New York, nyuma yize ibijyanye no gukina ikinamico muri Yale School, ijwi rye ryumvikana muri filime zitandukanye zirimo Rick, Morty n’izindi.

Reddick wakuriye i Baltimore muri leta ya Maryland yatangiye gukina filime afite imyaka 29 akina mu yitwa “New York Undercover”.

 

 

 Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Rwanda Shima Imana 2024 yagarutse muri Stade Amahoro

Umukinnyi wa Atletico yihagaritse ahatererwa koruneri ahabwa ikarita itukura

Umukinnyi w'u Rwanda wari usigaye mu mikino olempike yaje ku mwanya wa 77

Musengimana wakoze indirimbo "Azabatsinda" yahuye na Perezida ndetse agira n'amahirwe yo kumuramutsa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-03-18 12:05:44 CAT
Yasuwe: 166


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukinnyi-wa-filime-Lance-Reddick-yitabye-Imana-.php