English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuntu wa mbere ku isi agiye kwicwa hakoreshejwe umwuka wa nitrogen

Muri Leta ya Alabama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umugabo w’imyaka 58 agiye kwicwa hakoreshejwe umwuka wa nitrogen nyuma yuko mu 1988 yahamijwe icyaha cyo kwica umugore w’umuvugabutumwa ariko akaba yaramwishe kugirango ahabwe amafaranga.

Umugabo wa Elizabeth Sennett yari umuvugabutumwa,uwo mugabo yari yarazonzwe n’amadeni, niwe wacuze uwo mugambi wo kwicisha umugore we kugirango abone amafaranga y’ubwishingizi,nyuma yaje kwiyahura ubwo abashinzwe iperereza bageraga ku kuri kw’ibyabaye.

Urukiko rw’ikirenga n’urukiko rw’ubujurire zanze guhagarika icyo gihano, Abanyamategeko ba Eugene Smith  bita iki gihano igihano cy’ubugome budasanzwe. umwuka wa Nitrogen uzaterwa mu mubiri we biciye muri Mask mu gihe cy’iminota 15,biteganijwe ko icyo gikorwa cyiri bukorwe kuri uyu wa kane hakaba habura amasaha make.

Eugene Smith niwe uraba ubaye umuntu wa mbere wishwe hakoreshejwe ubwo buryo ndetse akaba ari uwa mbere ku isi nkuko bivugwa n’ikigo Death Penalty information Center.

Abanyamategeko ba Eugene Smith batangirije BBC ko kuwa gatatu n’ijoro batanze ubundi bujurire basaba ko iki gihano cyahagarikwa mu gihe cyaburaga amasaha 11 ariko urukiko nti rwaha agaciro ubwo bujurire.

Eugene Smith aganira na BBC muri iki cyumweru yavuze ko gutegereza ibyo azakorerwa nabyo ari nk’iyica rubozo.

Eugene Smith ni umwe mu bagabo babiri bahamijwe kwica Elizabeth Sennett wari ufite imyaka 45 bakishyurwa amadorari 1.000, babikoze tariki ya 18 Werurwe 1988. 

Umwicanyi mugenzi we John Parker nawe yakatiwe urwo gupfa aruhabwa mu 2010 mu gihe mu myaka ibiri ishize Leta ya Alabama yagerageje kwica Eugene Smith hakoreshejwe umuti batera  mu rushinge ariko nti byakunda kubera kubura umutsi wo guteramo uwo muti.

Komiseri mukuru w’uburenzira bwa muntu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko kwica Eugene Smith muri ubwo buryo ari ubugome, iyicarubozo no kutagira ubumuntu asaba ko bihagarikwa.

Mu rukiko Leta ya Alabama yavuze ko byitezwe ko mu masegonda macye azaba ataye ubwenge maze agapfa mu mu minota mike.

Kubera ko imiti yica itewe mu rushinge yagiye igorana mu kuyibona  Leta ya Alabama n’izindi Leta ebyiri bashize ho uburyo bwo gukoresha umwuka wa nitrogen mu kwica  abakatiwe igihano cy’urupfu.

Leta ya Alabama n’imwe muri Leta ifite abantu benshi bakatiwe igihano cy’urupfu,abantu 165 bategereje kugihabwa.



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-25 15:44:29 CAT
Yasuwe: 129


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuntu-wa-mbere-ku-isi-agiye-kwicwa-hakoreshejwe-umwuka-wa-nitrogen.php