English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyafurika niwe uyoboye abandi mu mukino w'iteramakofe bwa mbere mu mateka y'isi 

Umunye-Congo Martin Bakole yaciye agahigo ko kuba ariwe munyafurika wa mbre uje ku mwanya wa mbere mu mukino witeramakofi ku isi .

Martin Bakole w'imyaka 30 yavukiye muri DRC mu Ntara ya Kananga akaba afite agahigo ko gukina imikino 21 agatsinda 20 agatsindwa umwe gusa yatswinzwe mo na Michel Hunter.

Yari amaze hafi umwaka wose ari nimero ya kabiri ariko nyuma yo gutsinda ibihangage birimo umunyakameroni Carlos Takam ndetse na Tony Yoka  byamufashuje gufata umwanya wa mbere muri Wold Boxing Council(WBC).

Umukino w'iteramakofe ku isi ufite impuzamashirahamwe enye zose zitegura amarushanwa arizo WBC,WBO,IBF ndetse na WBA ari nayo yasinzwe mbere mu 1921.

Bakole ntabwo izina rye rizwi na bensi nkirya Antony Joshua Oleksandr Usyk cyangwa Joseph Parker ku mpamvu Bakole avuga ko banga gukina nawe ariko akaba avuga ko kubera umwanya amaze kugeraho ko bishoboka ko nabo bose ashobora kuzakina nabo.

Kugeza ubu Oleksandr wo muri Ukraine niwe 'Super Champion' wa WBA ,Mahmoud Charr wo mu Budage akaba ariwe 'Champion' wa WBA mu gihe Tyson Fury ariwe ufite umukandara w'insinzi wa WBC.

Nyuma yaba bantu batatu niho hajya urutonde rwa buri kwezi rw'abakinnyi bitwaye neza , mwaka wa 2023 ukwezi ka 12 umwanya wa mbere ukaba ufitwe na Martin Bakole.

Abatuye muri Congo ndetse no hanze yaho bashimiye uyu musore kuba ahesheje ishema igihugu cye ndetse na Afurika muri rusange.

Urubuga Box Rec rwandika ndetse rukabika amakuru y'abakinnyi babigize umwuga rushira umusore Bakole ku mwanya wa 18 ku isi yose.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

APR FC yahinduye umuvuno ku bashaka kureba umukino wayo wo kwishyura

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-03 16:44:24 CAT
Yasuwe: 160


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyafurika-niwe-uyoboye-abandi-mu-mukino-witera-makofe-bwa-mbere-mu-mateka-yisi-.php