English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyamakuru Nkuyemuruge Yves yasohoye igisigo yise Umunsi Nzapfa

 

Umunyamakuru Nkuyemuruge Yves wamamaye kuri radio zitandukanye mu Rwanda no mu biganiro bitandukanye byo kuri radio Mpuzamahanga yasohoye igihangano gikoze mu buryo bw’umuvugo yise ‘’Umunsi Nzapfa’’.

 Mu gisigo gikoranye ubuhanga uyu munyamakuru aka n’umuhanzi yashizemo ubutumwa bukomeye cyane.

 Aganira n’Ikinyamakuru Ijambo yagarutse ku mpamvu yamuteye guhanga iki gihangano.

Yagize ati:”Umunsi Nzapfa ni igisigo nahanze nyuma y'igihe ntekereza ku isano hagati y'urupfu n'ubuzima by'umwihariko ukuntu ubwoba bwa muntu bwatumye afata urupfu rukamugira umugome,uwo ariwe  wese ntibamenye ko urupfu arirwo rusoza ubutumwa bwa muntu mu isi.”

Umunyamakuru akaba n'Umuhanzi Nkuyemuruge Yves yasohoye igihangano Umunsi Nzapfa

 

Nkuyemuruge wahanze Umunsi Nzapfa

 Akomeza agira ati:”nashakaga kwerekana ko hari ibyiza biri mu gupfa ariko tutabwiwe kenshi,uko byagenda kose abantu twese turapfa yaba ababihunga n'ababisunikiramo abandi.’’

 Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru ashimangira ko mu gihangano cye harimo kwibutsa ko kuba waganisha umuntu mu rupfu bisa nko kwibeshya kuko umwohereje yo kandi nawe uzahaza ugasanga yarakurushije uburambe bityo ko byaba byiza mwirinze hakabaho no kurindana.

 Nkuramuruge yabwiye abatekereza ko agiye kureka itangazamakuru ko ataribyo ahubwo ngo ubusizi ari umwanya wo gutanga ibindi wifitemo ariko bizitirwa n'amahame y'itangazamakuru

 Yves Nkuyemuruge wemeza ko Atari ubwa mbere akoze ibihangano mu busizi harimo ibyibandaga kuri siporo nk’icyo yakoreye Rayon Sport ndetse n’amavubi ,ni umunyamakuru kuva 2014 yakoze mu kiganiro Ejo ku ijwi ry’amerika,yakoze kuri RTCT muri DRC,radio Izuba/TV kuri ubu akorera kuri radio Country FM

REBA VIDEO Y'IGISOGO UMUNSI NZAPFA

 

 



Izindi nkuru wasoma

FIFA yasohoye urutonde rw'ibibuga bizakinirwaho igikombe cy'isi cya 2030

Ubushinjacyaha bwasabiye Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza gufungwa imyaka itanu

Gatsibo:Umubyeyi yise umwana we Kagame nyuma yo gufatwa n'ibise ari mu cyumba cy'itora

Kwizihiza ku nshuro ya 30 umunsi wo kwibohora byitabiriwe n'ababarirwa mu bihumbi bo hirya no hino k

Amir wa Qutar yohererje u Rwanda ubutumwa bijyanye n'umunsi w'ubwigenge



Author: Chief Editor Published: 2022-10-27 07:45:07 CAT
Yasuwe: 329


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyamakuru-Nkuyemuruge-Yves-yasohoye-igisigo-yise-Umunsi-Nzapfa.php