English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umuririmbyi Nemeye Platini yahishuriye Butera Knowless urwo yamukunze.

       Umuhanzi Nemeye Platini arikumwe n'umuhanzikazi Butera Knowless 


Yanditswe na Jean Claude Munyurwa.


Umuririmbyi usanzwe uririmbira mw’itsinda rya Dream Boyz Nemeye Platini yagaragaje amarangamutima ye kuri  Butera Knowless  ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko, anamwereka urukundo rudasanzwe.

Abinyujije mu magambo  uyu muhanzi Platini yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2019.

Yagize ati “Uyu munsi ni uwawe, njyewe cyangwa na Ishimwe Clement turagukunda cyanee!, Isabukuru nziza mwamikazi”.Abenshi mu bakunzi b’uyu muhanzi kuri uru rukuta rwe, nabo bahise ,bifuriza uyu muhanzikazi  knowless iyi sabukuru ye y’amavuko.

Kuri ubu uyu muhanzikazi akaba ari umubyeyi w’umwana umwe yabyaranye n’umugabo we, witwa Clement Ishimwe. Uyu mugabo we kandi ninaho Knowless Butera asanzwe akorera umuziki we ndetse n’uyu musore Platini na mugenzi we TMC bagize itsinda bise Dream Boys ndetse n’abandi barimo Tom Close, Igor Mabano,  Nel Ngabo, abo bose bakorera umuziki wabo muri Sosiyete ya Kina Music iyobowe n'umugabo we.

Ubusanzwe amazina ye yose yitwa Butera Jeanne D’Arc ariko izina ry’ubuhanzi abenshi bakaba bamuzi nka Knowless  akaba yaravukiye mu Karere ka Ruhango,kw’itariki ya mbere (1) Ukwakira 1990 kurubu uyu muhanzikazi yujuje imyaka 29 y’amavuko.

Twabibutsa ko  kandi uyu Butera knowless ari umwana w’ikinege Jean Marie Vianney Butera  akaba ari papa we naho  Marie Claire Uyambaje akaba  ari mama we.



Izindi nkuru wasoma

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Corneille Nangaa na bagenzi be bakatiwe urwo gupfa

Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa

DRC:Abasirikare 4 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa

DRC:Abasirikare 4 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa



Author: Jean Claude Munyurwa Published: 2019-10-01 08:46:44 CAT
Yasuwe: 1106


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umuririmbyi-Nemeye-Platini-yahishuriye-Butera-Knowless-urwo-yamukunze.php