English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda ukomeje korana

Abadepite bo mu Bwongereza batoye banga impinduka zakozwe n'abasenateri ku mushinga w'itegeko ugamije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Amavugurura yose 10 yari yakozwe n'abasenateri yanzwe, harimo n'ayemerera inkiko kugira ibibazo zibaza ku gutekana kw'u Rwanda. Leta y'Ubwongereza ishimangira ko u Rwanda rutekanye.

Mbere, Urukiko rw'Ikirenga rw'Ubwongereza rwanzuye ko iyo gahunda inyuranyije n'amategeko, rushingiye ku kuba ishobora gutuma habaho guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ishyaka Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko ikiguzi cyo kohereza mu Rwanda umuntu umwe kizatwara amafaranga angana n'ayo kohereza abantu batandatu mu isanzure.

Uwo mushinga w'itegeko ugamije gutuma Ubwongereza bushobora kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bubinyujije mu gutangaza ko u Rwanda ari ahantu hatekanye.

Michael Tomlinson, umunyamabanga muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza, yabwiye abadepite ku wa mbere ko uwo mushinga w'itegeko, uzwi nka 'Safety of Rwanda migration) Bill', ari "ikintu cy'ingenzi cyane" cyo kurinda imipaka y'Ubwongereza.

Yavuze ko uwo mushinga w'itegeko utanyuranyije n'inshingano za leta y'Ubwongereza zo ku rwego mpuzamahanga.

Tomlinson yananenze "inzitizi zikozwe kuri gahunda zo mu rwego rw'amategeko" yavuze ko zakomeje "kubangamira no gutinza" kohereza mu Rwanda abasaba ubuhingiro.

Mbere yaho muri uku kwezi, abasenateri batsinze leta inshuro 10 kuri uwo mushinga w'itegeko, batora bawushyiramo kudohora.

Depite Stephen Kinnock wo mu ishyaka Labour yashyigikiye impinduka zose zakozwe n'abasenateri kuri uwo mushinga w'itegeko, avuga ko abasenateri bari barimo kuzuza "inshingano yabo yo gukunda igihugu" mu gusuzuma imishinga y'amategeko.

Uwo munyabanga wa leta ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yavuze ko leta igomba "kwita bikwiye" ku cyemezo cy'urukiko, anavuga ko abadepite bo mu ishyaka rya Conservative, riri ku butegetsi, barimo gusunika "itegeko ridafite ishingiro" kugira ngo ryemerwe, kandi ko barimo "mu by'ukuri gutuma inzego zacu zihinduka urw'amenyo".

Mu rukurikirane rw'amatora, abadepite banze impinduka zose z'abasenateri, ku bwiganze bw'amajwi agera hafi kuri 70, ibi bivuze ko uwo mushinga w'itegeko uzasubizwa muri sena uri mu nyandiko yawo y'ibanze (utarimo za mpinduka abasenateri bari bashyizemo).

Ku wa gatatu, abasenateri bazafata icyemezo niba bagerageza kongera kudohora uwo mushinga w'itegeko, mbere yuko inteko ishingamategeko ijya mu kiruhuko cya Pasika.

Ibiro bya minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, bizwi nka Downing Street, byavuze ko bicyemera ko hari igihe cyo gutangira kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mbere ya Kamena  uyu mwaka.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-19 10:12:58 CAT
Yasuwe: 91


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umushinga-wo-kohereza-abimukira-mu-Rwanda-ukomeje-korana.php