Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda urarangiye,uwarahiriye kuwuhagarika yegukanye amatora
Ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, ishyaka ry'abakozi mu Bwongereza (Labour Party) ni ryo ryegukanye insinzi mu matora rusange nyuma yo kwegukana imyanya 400 muri 650 zo mu nteko ishinga amategeko zahatanirwaga,ibyo bihita bisubiza irudubi umushinga wo kohereza abimukira n'abasha ubuhungiro mu Rwanda.
Insinzi y'ishyaka (Labour Party) ryahise rishyira akadomo ku myaka 14 ishyaka ry'aba-Conservateurs ryari ririmo riyoboye Guverinoma y'u Bwongereza.
Aba Conservateurs begukanye intebe zisaga 110 zonyine, ibisobanuye ko batakaje izirenga 200 ugereranyije n'amatora yo muri 2019.
Aya matora yasize Starmer ariwe ubaye Minisitiri w'Intebe mushya asimbuye kuri izo nshingano Rishi Sunak wemeye ko ishyaka rye ryatsinzwe muri ayo matora.
Nyuma yo kwegukana ayo matora hakomeje kwibazwa niba iryo atariryo herezo ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda.
Muri iki gihe, byari byitezwe ko iyo Sunak iyo aramuka atsinze amatora, aba mbere bari bwoherezwe mu Rwanda muri uku kwezi kwa karindwi, ariko mu gihe yarimo yiyamamaza, Sir Keir Starmer yemereye Abongereza ko aramutse atsinze ayo matora azagarika uwo mugambi.
Ibihugu byombi byatangiye urugendo rw’iyi gahunda mu myaka ibiri ishize, gusa igenda idindira nyuma yo kwitambikwa n’inkiko ndetse n’imiryango itandukanye yagiye igaragaza u Rwanda nk’igihugu kidatekanye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show