Umusirikare wa FARDC yakatiwe urwo gupfa ndetse no gutanga amande y'ibihumbi 50$
Umwe mu basirikare ba FARDC ,igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yakatiwe igihano cy'urupfu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica Abasivile abiciye mu mujyi wa Goma mu cyumweru gishize.
Mu byumweru bibiri bishize mu mujyi wa Goma hakunze kumvikana ubwicanyi bwibasira Abasivile ariko bikaba byaravugwagako ubwo bwicanyi bushobora kuba bukorwa n'Aba Wazalendo ndetse na bamwe mu basirikare ba Leta ya Congo FARDC ndetse bamwe muribo baza gufatwa maze ku wa kane abantu batanu baza kwerekwa itangazamakuru abo barimo n'umusirikare witwa Djodjo Endongo wakatiwe igihano cy'urupfu.
Abo basivile batatu bishwe ku wa gatatu tariki ya 10 Mata ubwo bari bagiye gufata ifunguro muri Restaraunt maze baza kuraswa babaketseho kuba bafite amafaranga nkuko amakuru aturaka muri uwo mujyi yabivugaga.
Kuwa gatandatu tariki ya 13 Mata nibwo urukiko rwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru rwahamije Djodjo Endongo icyaha cy'ubwicanyi maze ahananishwa urwo gupfa kandi ategekwa gutanga impozamarira ingana n'ibihumbi 50$.
Kuva igihano cy'urupfu cyasubukurwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo uyu niwe muntu wa mbere uhanishijwe kwicwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show