English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko Gahunda ya RDF na FARDC ipanze mu gusenya FDLR

Kuva mu  cyumweru gishize hamenyekanye amakuru y’uburyo ingabo z’u Rwanda na FARDC bagiye guhuza umugambi mu gusenga inyeshamba zibumbiye muri FDLR ziri muri reppubulika Iharanira damokarasi ya Congo.

Patrick Muyaya uvugira DRC aherutse kuvuga ko ingingo yo gusenya umutwe wa FDLR ari imwe muzo bahugiyeho bo n’u Rwanda kugira amahoro agaruke mu karere.

Perezida wa Angola Laurenco Joao ubwo yari mu rugendo yagiriye mu Rwanda no muri DCR yaganiriye n’abakuru b’ibihugu abagezaho umushinga asanga wageza ku mutekano igice cy Iburasirazuba bwa Congo kimaze igihe kinini mu ntambara z’urudaca.

Nyuma y’uruzinduko rwe abaminisitiri bahuriye Launda baganira kuri uyu mushinga ndetse mu mpera ‘ukwezi gushize hari inama yahuje abakuru b’ingabo muri bihugu bitatu I Rubavu yiga ku gusenya FDLR.

Patrick Muyaya aherutse gutangariza France 24 ko abaminisitiri bakomeje ibiganiro ndetse hanabaye inama y’inzobere ngo gahunda ikomeze yihutishwe.

Nubwo bimeze gutyo ikinyamakuru Africa Intelligence giherutse gutangaza ko biganiro bikomeje ariko havutsemo akabazo.

Biteganyijwe ko mu bihe bizaza I Lauanda hongera guteranira inama y’abaminisitiri b’bubanyi n’amahanga.

Nubwo ibiganiro bijya imbere ariko M23 ntisiba kugaragaza ko ingabo za FARDC zikomeje kwangiza amasezerano zica agahenge kashizweho.



Izindi nkuru wasoma

Uko Gahunda ya RDF na FARDC ipanze mu gusenya FDLR

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

FARDC na M23 bongeye kwesurana

Abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo watanze-Paul Kagame

Eric Nkuba adategwa ati"Bwana Perezida,Nta Banyarwanda bari muri M23,Ahubwo muri FDLR. niho bari"



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-11 10:08:15 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-Gahunda-ya-RDF-na-FARDC-ipanze-mu-gusenya-FDLR.php